skol
fortebet

Umukobwa wa Eminem yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze agaragaza ukuntu yakoze umubiri cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Jade Scott Mathers w’imyaka 23 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze agaragaza ukuntu yakoze umubiri cyane by’umwiherika icyo Abs cyangwa se Abudomino mu Kinyarwanda.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiruhuko, Hailie Jade Scott Mathers yashyize hanze amafoto yambaye utwenda two kogana tugaragaza inda ye bituma benshi bacika ururondogoro kubera imyitozo ya abs yakoze.

Abafana ba Hailie Jade Scott Mathers basaga miliyoni kuri Instagram bashimye imiterere y’umubiri we ndetse benshi bamubwira ko ari mwiza.

Eminem yagiye aririmba uyu mukobwa inshuro nyinshi dore ko izina rye Hailie yarivuze mu ndirimbo ze zigera kuri 20 zirimo Hailie’s Song, Stan, Mockingbird na When I’m Gone.

uyu mukobwa Eminem yabyaranye n’umugore we Kimberly Scott,bahoraga batandukana bakongera bagasubirana,yize ibijyanye no kwihangira imirimo na philosophie muri kaminuza ya Michigan yarangijemo muri 2014.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa