skol
fortebet

Umukobwa wa Jay Polly yakorewe ibirori by’isabukuru-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 nibwo Khloe Ifeza, umukobwa wa Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko na bamwe bo mu muryango we n’inshuti z’umuryango.
Abinyujije kuri instagram,kuwa 12 Ukuboza 2017,Jay Polly yerekanye amwe mu mafoto y’ibirori by’isabukuru y’umwana we.Yavuze ko uyu munsi wagenze neza aho n’umufasha we,Uwimbabazi Shalifah, bafashije umwana wabo gukata umutsima.
Ni ibirori kandi byari byitabiriwe na bamwe mu bana bari mu kigero cy’uwa Jay (...)

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 nibwo Khloe Ifeza, umukobwa wa Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko na bamwe bo mu muryango we n’inshuti z’umuryango.

Abinyujije kuri instagram,kuwa 12 Ukuboza 2017,Jay Polly yerekanye amwe mu mafoto y’ibirori by’isabukuru y’umwana we.Yavuze ko uyu munsi wagenze neza aho n’umufasha we,Uwimbabazi Shalifah, bafashije umwana wabo gukata umutsima.

Ni ibirori kandi byari byitabiriwe na bamwe mu bana bari mu kigero cy’uwa Jay Polly.Mu magambo yaherekeje imwe muri aya mafoto Jay Polly yasangije abantu kuri instagram, yagaragaje urukundo akunda umukobwa we ndetse amwifuriza isabukuru nziza.

Yagize ati “Wampaye icyizere, ahazaza ni heza, uri impano yavuye mu ijuru. Inseko yawe yangize umubyeyi w’umunyembaraga. Isabukuru nziza mwana wanjye Khloe Ifeza.”

Uwimbabazi , umufasha wa Jay Polly yibarutse imfura yabo mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2015.Ni nyuma y’amezi make Jay Polly abana nawe mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Byari ibyishimo muri uyu muryango wa Jay Polly

Abana bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umwana wa Jay Polly

Umukobwa wa Jay Polly

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa