skol
fortebet

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza uburanga bwe yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari,Zahra Buhari,yongeye gutuma benshi mu bakunzi be bacika ururondogoro kubera amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa nabasaga ibihumbi 200.

Sponsored Ad

Zahra Buhari wakunzwe n’abatari bake,n’umwe mu bakobwa b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bafite uburanga budasanzwe ndetse bukunze gutuma benshi bacika ururondogoro iyo agize agafoto ashyira hanze.

Mu butumwa yashyize kuri imwe mu mafoto yashyize kuri Instagram ye,Zahra Buhari yavuze ko yishimiye ko yambaye ikamba rikomeye ryo kuba ari umugore akesha igihugu cye,idini rye n’indangagaciro yatojwe.

Zahra Buhari w’imyaka 23 yashakanye n’umuherwe witwa Ahmed Indimi mu mwaka wa 2016 ndetse kuri ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu babyaranye muri Nyakanga umwaka ushize.

Umugabo wa Zahra Buhari,Ahmed Indimi yize muri kaminuza ya Atlanta muri USA abifashijwemo na se umubyara ufite ikigo gikomeye gitanga ingufu z’amashanyarazi muri Nigeria yose cyitwa Oriental Energy company.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa