skol
fortebet

Umukobwa wa TI yamwihimuyeho amuhora gutangaza ko amupimisha ubusugi buri mwaka

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wa TI witwa Deyjah Harris yarakajwe cyane n’amagambo se yavuze mu binyamakuru ko buri mwaka ajya kumupimisha kugira ngo arebe ko akiri isugi bituma ahagarika kumukurikirana kuri Instagram [Following].

Sponsored Ad

Umuhanzi Clifford J.Harris uzwi nka T.I yavuzeko buri mwaka apimisha umukobwa we Deyjah Harris kugira ngo arebe ko akiri isugi,bituma uyu mukobwa we arakara ahita ahagarika kumukurikirana kuri Instagram.

Ubwo yari mu kiganiro ’Ladies like us’, T.I yavuze ko umukobwa we ubu ufite imyaka 18 akiri isugi ,ngo buri mwaka nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko,mu gitondo abyuka ajya kumupimisha ubusugi.

Uyu mukobwa yifuzaga koi bi bikomeza kuba ibanga hagati ye na se ariko ngo yababajwe no kumva abijyana mu itangazamakuru.

Uretse guhagarika gukurikira se kuri Instagram,Deyjah yanze gukurikira mukase Tiny Harris, n’umwana we Zonnique Pullins.

TI n’umuraperi w’umunyabigwi cyane kuko yakoze indirimbo zitandukanye nka Dead and Gone,Whatever You Like,I am Back n’izindi.




Umukobwa wa T.I yahagaritse kumukurikira kuri Instagram kubera kumena ibanga rye mu binyamakuru

Ibitekerezo

  • Uriya mugabo naramunenze cyane. Uyo umenye ibanga wubakiyeho insinzi yawe , uba ugiye kuneshwa. Kuko umwanzi wawe abona aho yuririra. Yahemukiye umukobwa we, dore ko mu bihe by a none kuba isugi bitagifatwa nk’indangagaciro ya mwamba Ku gitsinagore. Yamuteje bagenzi be b’amahabara kandi bashobora kumuca intege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa