skol
fortebet

Umukobwa wabaye Nyampinga wa gereza yakatiwe igihano cyo gupfa azira kwica umukunzi we

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Kenya, umukobwa uzwi ku izina rya Ruth Wanjiku Kamande uzwiho kuba yaratorewe kuba Miss wa gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana umukunzi we.

Sponsored Ad

Kamande yatawe muri yombi mu mwaka wa 2016, ashinjwa kwica umukunzi we w’imyaka 25 y’amavuko amujombaguye ibyuma inshuro 25 zigaragaza urugomo n’akagambane ko gukora icyaha ndenga kamere cyo kwica uyu musore witwa Farid Mohammed.

Daily Nation yatangaje ko Kamande w’imyaka 24 yakatiwe igihano cy’urupfu. Nyuma y’uko hari hashize igihe higwa kukirego yashinjwa bikarangira hagaragaye ibimenyetso simusiga by’uko ariwe wakoze icyaha cyo kwica Farid.

Mu mwaka wa 2015, nibwo Kamande yivuganye uyu musore bakundanaga, bivugwa ko yamujijije kuba yarafataga imiti igabanya ubukana bwa gakoko gatera SIDA ntabimubwire bigatuma havamo amakimbirane yototera imirwano.

Mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda uyu mwangavu amaze afunzwe, yari akomeje kugaragaza ko yahindutse mu myitwarire ariko ibyo byose byabaye imfabusa imbere y’ubucamanza kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

Umucamanza Jessie Leesit yanzuye ko kubera iburemere bw’icyaha cyo kwica kubushake Kamande yakoze, agomba guhanishwa igihano cy’urupfu.Yanavuze ko gukomeza kumufunga bidahagije kuko byamugaragaza nk’intwari mu byaha bimuri ku mutwe.

Uyu mucamanza yanaboneyeho umwanya wo kugira inama urundi rubyiruko ko uyu Kamande agomba kuzababera urugero mu kwirinda gukora ibyaha ndengakamere byiganjemo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi.

Miss Kamande yahawe iki gihano nyuma y’uko abanyamategeko bamuburanira bari baherutse gutanga icyifuzo cy’uko yadohorerwa akwemererwa gutangira amasomo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yari yariyandikishije agatsinda ndetse akemererwa kwiga binyuze mu buryo bwemewe muri gereza.

Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bizamini byafashwe na muganga atesheje agaciro ibirego Miss Kamande yari yaratanze avuga ko yishe uriya musore kubera yari yamufashe ku ngufu kandi yari afite agakoko gatera SIDA.

Abanyamategeko baburanira uyu mukobwa, bemeje ko n’ubwo Kamande akatiwe igihano cy’urupfu bazakomeza kujurira kugeza ubwo ukuri kwe nako kuzagaragarira ubucamanza bugahindura icyemezo bwafashe.

Ibitekerezo

  • Mbega inkuru ibabaje!Umwana ufite imyaka 24 gukatirwa KWICWA kubera nawe ko yishe umuhungu?This world is mad.Ibibazo byinshi,usanga abantu babyitera.Ibi abasore n’inkumi bita ngo ni "umukunzi wanjye",birimo guteza ibibazo byinshi,cyane cyane ubwicanyi no gukuramo inda.Ntabwo ari urukundo nkuko bavuga,ahubwo ni ubusambanyi kandi imana irabitubuza.Igihano nyamukuru imana izaha millions nyinshi z’abantu basambana,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazapfa ntuzuke ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa