skol
fortebet

Umukobwa wabyaranye umwana w’umuhungu Na Safi Madiba ari mu Rukundo na M-Cool wamenyekanye muri B Gun

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Safi Madiba muri 2020 niho yerekanye umwana yabyaranye Rudahusha bari baragize ibanga , abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , gusa uwo babyaranye ntago bakomezanyije ,, ubu amakuru ahari n’uko ko umukobwa babyaranye asigaye ari mu munyenga w’urukundo na M-Cool wo mu itsinda rya B Gun

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Safi Madiba yerekana umwana we haje kumenyekana na Mama we ari we witwa Rudahusha Clarisse.

Kumenya uyu mubyeyi byaturutse ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana Safi aherutse kwemeza ko ari uwe, ndetse mu kwivuga uwo ariwe yanditse ko ari "Mama wa N Jaden Lion".

Mu minsi ishize abakurikira Rudahusha batunguwe no kubona amafoto aca amarenga ko yaba asigaye akundana na M-Cool, umwe mu basore bubatse izina mu muziki w’u Rwanda binyuze mu itsinda rya B Gun.

Amakuru yizewe ahamya ko M-Cool na Rudahusha bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye ku buryo atari ibintu bifuzaga ko bijya mu itangazamakuru.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba bombi inshuro nyinshi bakunze no gusohokana ahantu hatandukanye nyaburanga by’umwihariko kenshi mu mpera z’icyumweru.

Mu minsi ishize Rudahusha yongeye guca amarenga ko yaba yarihebeye M-Cool wo muri B Gun
M-Cool yaherukaga kuvugwa mu rukundo mu myaka ishize, aho yamaze igihe bizwi ko akundana na Aline umwe mu bakobwa bubatse izina mu muziki w’u Rwanda kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo.

Aline yaje gufata rimwe mu mazina y’umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y’urukundo rudasanzwe n’umuhanzi M-Cool.

Nyuma y’uko aba batandukanye, M-Cool yari amaze imyaka myinshi atongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo ndetse n’urwo akundana na Rudahusha yagerageje kurugira ibanga rikomeye.

Itsinda B Gun, M-Cool yamenyekaniyemo ryinjiye mu ruhando rwa muzika mu mwaka 2008.

Batangiye baririmba indirimbo bise “Imbunda z’ukuri” n’izindi zatumye bamenyekana cyane. Bakoranye n’umuhanzi Shanel, Knowless, hamwe na Tom Close.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa