Umukobwa wambaye ubusa akitera ibendera ry’igihugu yamaganywe-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 22 December 2017 Yasuwe: 2558

Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bwana Edouard Bamporiki yakoresheje inyandiko yumvikanisha ko ibyakozwe n’umunyamideli Niyigena Solange bidakwiye mu maso ya rubanda.

Ni nyuma y’uko uyu mukobwa yifotoje yambaye ubusa akinga ibindera ry’igihugu ku bibero.Uyu mukobwa azwi ndetse anibukwa na benshi mu barebye amashusho y’indirimbo za Dream Boys.

Asanzwe ari umunyamideli ukomeye ubifatanya no gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo.Mu minsi ishize nibwo yashyize hanze amafoto yafotowe n’inzu ibizobereye mu byo gufata amafoto n’amashusho ya ‘Planet Pictures’ iherutse gukoreshwa mu bukwe bwa Elcy Ishimwe wavuzwe mu rukundo na King James.

Keza agaragara yiteye ibidenera ry’igihugu ari ku mucanga.Yifotoje yambaye akenda k’imbere igice konyine, amabere ari igasozi yahishe imoko gusa.

Bamporiki yanditse kuri Twitter Yagize ati “Ibi ntabwo bisaba kureba itegeko. Ibi ni ukurengera, Ikirango cy’igihugu ntigikinirwaho, si umwambaro umuntu yakwiyambika uko yiboneye. Ubuse uyu yesheje muhigo ki?? ibi ni ishyano ahubwo.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko ntawashima uburyo yambaye kuko abigereranya no kwambara ubusa.

Uyu mukobwa yatunguye benshi

Uwitwa Ntwali Pie yanditse kuri Twitter nawe avuga ko uyu mukobwa arenga kuko atagiye kurimanura aho rimanitse.

Yagize ati “Nonese ririya ni ibendera ry’igihugu? Ibendera rigira specific measures, uko ridoze n’igitambaro cyaryo. Simbona ririya rifite inshabure? Sinjya mbona se abafana muri sitade bayakenyera? Bibabuza kwicara hasi se? Ndakeka nta cyaha kirimo niba atagiye aho rizamuye ngo aritware."

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda bagira bati “Umuntu wese ubigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”


Nta mpamvu yatumye uyu mukobwa abikora aratangaza

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble clement

    avuga ko uyu mukobwa arenga kuko atagiye kurimanura aho rimanitse.Bivuze iki?

    December 2017
  • chat_bubble Clement

    avuga ko uyu mukobwa arenga kuko atagiye kurimanura aho rimanitse.Ubuse mwashatse kuvuga iki?Iki nikinyamakuru?

    December 2017
  • chat_bubble patrick

    Bwana bamporiki jye numva amategeko adakwiye guhera mubitabo gusa nibatangire bahane abantu batubaha amategeko kugirango nabandi barebereho

    December 2017

Inzindi nkuru

Mu mafoto reba urutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare ku isi biganjemo...

Burya hari imvugo ikunze gukoreshwa ngo “amafaranga ntagura ibyishimo...
19 September 2018 Yasuwe: 3632 0

Umujyanama wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati yiyemeje gufasha...

Dr Kintu Muhammad umujyanama mukuru wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati...
19 September 2018 Yasuwe: 1134 0

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yasabye ShaddyBoo kujya kwiga indimi mu...

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana abinyujije kuri instagram yasabye ShaddyBoo...
19 September 2018 Yasuwe: 2644 0

Justin Bieber yasomanye n’umukunzi we imbere y’imbaga y’abantu bari baje...

Icyamamare muri Muzika Justin Bieber cyagaragaye mu mujyi wa London kiri...
19 September 2018 Yasuwe: 1623 0

Zari yaguriwe imodoka n’umuherwe bahararanye muri iyi minsi

Zarinah Hassan[Zari] uri mu baherwekazi muri Afurika yaguriwe imodoka n’undi...
19 September 2018 Yasuwe: 3745 0

Weasel yerekanye umukobwa wamuryohereje urukundo kurusha abandi bose...

Umuhanzi wo Muri Uganda Dougalas Mayanja uzwi nka Weasel agiye gukora...
19 September 2018 Yasuwe: 1289 0