skol
fortebet

Umukobwa wambaye ubusa akitera ibendera ry’igihugu yamaganywe-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bwana Edouard Bamporiki yakoresheje inyandiko yumvikanisha ko ibyakozwe n’umunyamideli Niyigena Solange bidakwiye mu maso ya rubanda.
Ni nyuma y’uko uyu mukobwa yifotoje yambaye ubusa akinga ibindera ry’igihugu ku bibero.Uyu mukobwa azwi ndetse anibukwa na benshi mu barebye amashusho y’indirimbo za Dream Boys.
Asanzwe ari umunyamideli ukomeye ubifatanya no gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo.Mu minsi ishize nibwo yashyize hanze amafoto yafotowe n’inzu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bwana Edouard Bamporiki yakoresheje inyandiko yumvikanisha ko ibyakozwe n’umunyamideli Niyigena Solange bidakwiye mu maso ya rubanda.

Ni nyuma y’uko uyu mukobwa yifotoje yambaye ubusa akinga ibindera ry’igihugu ku bibero.Uyu mukobwa azwi ndetse anibukwa na benshi mu barebye amashusho y’indirimbo za Dream Boys.

Asanzwe ari umunyamideli ukomeye ubifatanya no gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo.Mu minsi ishize nibwo yashyize hanze amafoto yafotowe n’inzu ibizobereye mu byo gufata amafoto n’amashusho ya ‘Planet Pictures’ iherutse gukoreshwa mu bukwe bwa Elcy Ishimwe wavuzwe mu rukundo na King James.

Keza agaragara yiteye ibidenera ry’igihugu ari ku mucanga.Yifotoje yambaye akenda k’imbere igice konyine, amabere ari igasozi yahishe imoko gusa.

Bamporiki yanditse kuri Twitter Yagize ati “Ibi ntabwo bisaba kureba itegeko. Ibi ni ukurengera, Ikirango cy’igihugu ntigikinirwaho, si umwambaro umuntu yakwiyambika uko yiboneye. Ubuse uyu yesheje muhigo ki?? ibi ni ishyano ahubwo.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko ntawashima uburyo yambaye kuko abigereranya no kwambara ubusa.

Uyu mukobwa yatunguye benshi

Uwitwa Ntwali Pie yanditse kuri Twitter nawe avuga ko uyu mukobwa arenga kuko atagiye kurimanura aho rimanitse.

Yagize ati “Nonese ririya ni ibendera ry’igihugu? Ibendera rigira specific measures, uko ridoze n’igitambaro cyaryo. Simbona ririya rifite inshabure? Sinjya mbona se abafana muri sitade bayakenyera? Bibabuza kwicara hasi se? Ndakeka nta cyaha kirimo niba atagiye aho rizamuye ngo aritware."

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda bagira bati “Umuntu wese ubigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”


Nta mpamvu yatumye uyu mukobwa abikora aratangaza

Ibitekerezo

  • Bwana bamporiki jye numva amategeko adakwiye guhera mubitabo gusa nibatangire bahane abantu batubaha amategeko kugirango nabandi barebereho

    avuga ko uyu mukobwa arenga kuko atagiye kurimanura aho rimanitse.Ubuse mwashatse kuvuga iki?Iki nikinyamakuru?

    avuga ko uyu mukobwa arenga kuko atagiye kurimanura aho rimanitse.Bivuze iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa