skol
fortebet

Umukobwa bivugwa ko yaryamanaga na Diamond yabyaye

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Kimnana wavuzwe cyane mu rukundo no kuba yararyamanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz, yibarutse umwana w’umukobwa.

Sponsored Ad

Cyakora cyo uyu mwana ntabwo ari uwa Diamond ahubwo ni uw’umunyamakuru Tbowy wakundanye igihe kirekire n’uriya mukobwa. Tbowy yahaye ikaze uriya mwana abinyujije kuri Instagram.

Yagize ati” Sinshobora kubona amagambo yasobanura uko numva abagore. Imbaraga n’ububasha byabo n’ubushobozi bafite bwo kwihanganira icyo ari cyo cyose. Mbishima ku rwego rwose rushoboka.”

Tbowy yakomeje avuga ko abakobwa ari aba mbere, ko bayoboye Isi, kandi ko yishimye cyane.

Ati: “Abakobwa bayoboye isi, ni cyo kintu cyonyine nzi neza. Umunsi mwiza w’abagore kuri uyu mugore mwiza kandi w’umunyembaraga wampaye umugisha n’impano y’agaciro cyane, umugabo uwo ari we wese ashobora gusaba. Ubu nshobora kuvuga ko nishimiye kuba papa wumukobwa mwiza w’uburanga.”

Tbowy mu busanzwe yitwa Tonny Albert na we akaba icyamamare muri Tanzania aho avuga amakuru kuri Televiziyo ikomeye ya East Africa TV, yanahishuye ko umwana bamwise Baby Sky, aboneraho gushimira abafana bababaye hafi.

Nyina w’uriya mwana na we yemeje amakuru y’uko yibarutse, avuga ko yamubyaranye n’uriya munyamuziki wa East Africa TV.

Diamond na Kimnana bavuzwe mu rukundo muri 2018, nyuma y’uko bari bakunze kugaragara ahantu hatandukanye bari kumwe.

Cyakora cyo aba bombi ntabwo bigeze bashyira urukundo rwabo ahagaragara, ariko na n’ubu hari abagitekereza ko Kimnana yaryamanaga na Diamond n’ubwo yari azi neza ko uriya muhanzi abana na Zari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa