skol
fortebet

Umukobwa waryamanaga na Harmonize ubwo aheruka i Kigali aratwite

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa Harmonize witwa Sarah ndetse banaryamanaga ubwo aheruka i Kigali atwite inda y’imvutsi.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru y’umukunzi wa Harmonize baherutse no kuzana i Kigali ko atwite inda y’imvutsi nyuma yaho uyu mukobwa uzwi nka Sarah asakaje ifoto hanze igaragaza ko akuriwe ndetse ko ari hafi yo kwibaruka.

Iyi foto yashyizwe hanze na Sarah Michelotti abinyujije kuri instagram yaje isibanganya ibihuha bimaze iminsi bivugwa hanze ko aba bombi baba baratandukanye kubera ingeso y’ubushurashuji Harmonize yasanganye umukunzi we Sarah nyuma yuko bivuzwe ko yasambana mu ibanga n’umurinzi wa Diamond nawe kuri ubu wirukanwe.

Mu ifoto uyu mukobwa yashyize hanze yambaye ikanzu itukura bigaragara ko akuriwe ndetse akayikurikiza amagambo y’ibyishimo yagize ati “ Utuma nezerwa.” Njyewe nawe.

Sarah utarigeze atangaza ko atwite kuva byavugwa ko yatandukanye na Harmonize ,kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cy’iwabo mu Butaliyane aho bikekwa ko ari naho azibarukira umwana we w’imfura.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ghafla cyatangaje ko Harmonize akimara kumva aya makuru yishimye cyane ndetse bisibanganya ibihuhu byose byabavugwagaho ko batagicana uwaka.

Amakuru y’urukundo rwa Harmonize yasakaye mu gihe gito ngo uyu muhanzi aze mu Rwanda mu gitaramo ndetse no mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yazanye n’umukunzi we Sarah ndetseashimangira ko yamusize kuri Hoteli aso babacumbikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa