skol
fortebet

Umukobwa winjirije abategura Miss RWANDA arenga Miliyoni Rwf agizwe uwabaniye neza abandi

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Uwase Ndahiro Liliane umukobwa watumye abategura amarushanwa ya Miss Rwanda 2018 basarura agatubutse mu magarangamutima ya benshi bihebeye uyu mukobwa wahatanaga muri iri rushanwa ngaruka mwaka ryatangiye muri 2014.
Bibaye inshuro ya kabiri uyu mukobwa azamuka ku giceri cy’uko yagizw amajwi menshi. Ubwo bari 35 hakenewe abakobwa 20 gusa uyu Ndahiro nabwo yatambutse mbere y’abandi atsinda ataburanye.Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Gashyantare, 2018 nabwo yinjiye mu icumi ba mbere biciye mu itora (...)

Sponsored Ad

Uwase Ndahiro Liliane umukobwa watumye abategura amarushanwa ya Miss Rwanda 2018 basarura agatubutse mu magarangamutima ya benshi bihebeye uyu mukobwa wahatanaga muri iri rushanwa ngaruka mwaka ryatangiye muri 2014.

Bibaye inshuro ya kabiri uyu mukobwa azamuka ku giceri cy’uko yagizw amajwi menshi. Ubwo bari 35 hakenewe abakobwa 20 gusa uyu Ndahiro nabwo yatambutse mbere y’abandi atsinda ataburanye.Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Gashyantare, 2018 nabwo yinjiye mu icumi ba mbere biciye mu itora ryabereye kuri telefone ahigitse bagenzi be 19.

Uwase Ndahiro Liliane w’ imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69., yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.Yabashinje gutambuka binyuze ku majwi agera ku bihumbi 53,444 uyakubye na 15 umuntu atanga yohereza message bivuze ko hishyuwe ibihumbi magana inani na kimwe n’amafaranga magana atandatu mirongo itandatu 80,1660.

Uwase Ndahiro yasezerewe/ifoto:Igihe

Aya majwi 53,444 uyakubuye n’amafaranga 10 kuri Message kuko hari igihe izi kompanyi zicuruza itumanaho zibikora arakabakaba mu bihumbi mirongo itanu na bitatu n’amafaranga magana ane mirongo ine nane.

Yasoje icyiciro cy’amajonjora y’ibanze ari uwa mbere n’amajwi 56,500akurikiwe na Mushambokazi Jordan wari ufite amajwi arenga ibihumbi 26500.Aya ibihumbi 56,500 uyakubye n’amafaranga icumi ya Message angana n’ibihumbi magana inani na bine n’ibihumbi magana atanu, 84,7500; ubashije kuyabuka n’icumi byaba ibihumbi 56,5500.

Mbere y’uko hamenyekana Nyampinga w’igihugu; Uwonkunda Belinda yari ku mwanya wa Kane n’amajwi ibihumbi 13, 380 aho yari yazamutseho amajwi ibihumbi 20 ageza ku ibihumbi 33.

Uwase Ndahiro Liliane yavukiye mu mujyi wa Kigali akahakurira gusa akaza kujya kwiyamamariza mu ntara y’amajyepfo kuko ariho ku ivuko ry’ababyeyi be. Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abakobwa. Afite uburebure bwa metero 1.74, n’ ibiro 69.

Amashuri abanza yayize ku kigo cya Horizon Primary School icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) yacyize ku ishuri rya Lycée de Kigali (LDK) asoreza amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya Glory Secondary School.
Magingo aya arimo kwiga muri Kaminuza ya Kigali mu ishami ry’ubutegetsi.

Mu migabo n’imigambi yatanze yavuzeko aramutse agize amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda yashyira imbaraga n’ubushobozi bwe bwose mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko rw’ u Rwanda.

Ni umukobwa ukunda igihugu dore ko yanabyerekanye ubwo yatambukaga imbere y’abagize akanama nkemurampaka yambaye ikanzu idoze mu mabara agize ibendera ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa