skol
fortebet

Umukobwa wishyirishijeho ifoto ya Naira Marley yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nigeria

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa azeez fashola wamenyekanye ku rubyiniro nka Naira Marley,ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake mu njyana ya hiphop hano muri Afurika,ahanini bitewe n’uburyo aririmbamo bw’akinyafurika ku buryo w’umvako bitandukanye na Hiphop ikorwa n’abanyamerika bigatuma benshi bagenda barushaho kumwibonamo.

Sponsored Ad

Uru rukundo uyu mugabo akunzwe rwashimangiwe n’umufana we w’umukobwa wakoze ibishoboka byose ngo agaragarize isi ingano y’urukundo afitiye uyu mu rapper,bikagera naho yishushanya ifoto ye mu mugongo bigatungura benshi kuko ntibisanzwe ko umufana yabikora yewe no ku bahanzi b’abanyamerika ntibikunze kugaragara ko bakundwa bigeze aho.

Uyu mukobwa wahise aba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku ifoto yashyize ahagaragara ya tatuwaje y’ifoto ya naira marley mu mugongo we kandi ubona ko ari n’umukobwa mwiza,byatumye umubare w’abamukurikirana w’ikuba inshuro amagana.

Uyu siwe muhanzi wa mbere muri Nigeria weretswe urukundo bigeze aha kuko DAVIDO,WIZKID na Olamide nabo aka gahigo ko kugira abafana bishushanyaho amasura yabo nabo bagafite,aha twavuga nk’uwigeze kwegukana big brother naija witwa Natasha Akide aka Tacha washize Davido mu gituza cyiwe hagati mu mabere ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa