skol
startimes

Umukobwa wo muri Tunisia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar mugihe umunyarwandakazi Yasipi nawe yaje muri 5 ba mbere[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 31 December 2020 Yasuwe: 6920

Sarra Sellimi Umunya-Tunisia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar arushije abakobwa bari bahanganye 19 barimo n’umunyarwandakazi Yasipi Casmir.


Ni kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza mu birori byabereye mu gihugu cya Nigeria,bikaba ari ibirori byitabiriwe n’abantu bake bitewe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus abandi bari barimo babikurikiranira bifashishije ikoranabuhanga.

Mu banyacyubahiro bari bitabiriye ibi birori,harimo Ben Ayade uyobora Leta ya Cross River iri rishanwa riberamo,ndetse n’abandi banyacubahiro bo mu mujyi wa Calabar.

Abakobwa babanje kwiyerekana mu mwambaro gakondo wa buri gihugu, bakurikizaho kwiyerekana mu mwambaro wa bikini ndetse no mu makanzu maremare.

Mu bakobwa 20 habanje gutorwamo 10 ba mbere bari barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda, aza kuza no muri batanu ba mbere. Muri aba batanu yari ahanganye n’umukobwa wo muri Tunisia, Namibia, Nigeria ndetse na Tanzania.

Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, Sarra Sellimi wo muri Tunisia yegukanye iri kamba mu gihe Igisonga cya Mbere cyabaye Umunya-Nigeria, Ndah Gift naho Umunya-Namibia Julita Kitwe Mbangula yabaye Igisonga cya Kabiri.

Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse yari ari mu batanga icyizere cyo kwegukana iri kamba. Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria kuruhagararira muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Umunya Tunisia Sarra Sellimi niwe wegukanye iri kamba

Yitabiriye iri rushanwa asimbuye Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.

Mu 2017 nibwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar. Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa uryegukana ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.



Umunyarwandakazi Yasipi ubwo yiyerekaga akanama nkempuramaka



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Masanobu Sato ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku Isi

Masanobu Sato, umusore ufite inkomoko mu mugi wa Tokyo mu gihugu...
15 January 2021 Yasuwe: 6629 0

Amayeri Meddy akoresha ahisha inyinya ye yavumbuwe,n’impamvu...

Ngabo Jobert Médard uzwi ku Izina rya Meddy amaze iminsi avugisha benshi...
15 January 2021 Yasuwe: 7434 0

Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akomeje kumuhundagazaho...

Urukundo hagati ya Miss Vanessa n’umusore w’umunyarwanda w’umuhanzi ukorera...
14 January 2021 Yasuwe: 6976 0

Mugihe kitarenze icyumweru Miss Uwase Vanessa atandukanye n’umuherwe wo muri...

Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa...
13 January 2021 Yasuwe: 11153 1

IFOTO Y’UMUNSI: Umuhanzi The Ben na Pamella bongeye kuvugisha...

Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye...
13 January 2021 Yasuwe: 6655 0

Judithe wa Safi Madiba yagaraye ari kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond...

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro...
12 January 2021 Yasuwe: 9679 0