skol
fortebet

Umukobwa yatangaje ko azongera gukundana aruko Chris Brown amusabye ubushuti

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’umunyamideli witwa Sasha Kassim usanzwe anagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi yatangaje ko kuri ubu adekeye gukundana n’abahanzi bo muri Afurika ahubwo azongera gukundana aruko umuhanzi wo muri Amerika nka Chris Brown amwandikiye amusaba urukundo.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma yuko atamaje umuhanzi Ali Kiba avuga ko asigaye amuhoza ku nyeke amusaba arukundo kandi afite umugore we aho yaganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania kitwa E Daily avuga ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo.

Ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana.”

Yasoje avuga ko adashobora gukundana n’ Umunya-Tanzania keretse bishobotse ko umuhanzi wo muri Amerika nka Chris Brown amusaba urukundo cyangwa se n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa