skol
fortebet

Umukobwa yatemaguye umukunzi we igitsina akibika muri firigo

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 21 y’ amavuko witwa Anastasia Onegina uvuka mu gihugu cy’Uburusiya yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu akurikiranyweho icyaha cyo kwica umukunzi we urupfu rw’agashinyaguro aho yabanje kumukata umutwe agakomereka agakurikizaho ibindi bice by’umubiri nyuma yashahuye igitsina cye akibika muri firigo.
Anastasia Onegina yishe umusore wahoze ari umupolisi witwa Dmitry Sinkevich w’imyaka 24 y’ amavuko , aho bari barimo bakina umukino witwa ‘BDSM’ umenyerewe muri iki gihugu cy’ (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 21 y’ amavuko witwa Anastasia Onegina uvuka mu gihugu cy’Uburusiya yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu akurikiranyweho icyaha cyo kwica umukunzi we urupfu rw’agashinyaguro aho yabanje kumukata umutwe agakomereka agakurikizaho ibindi bice by’umubiri nyuma yashahuye igitsina cye akibika muri firigo.

Anastasia Onegina yishe umusore wahoze ari umupolisi witwa Dmitry Sinkevich w’imyaka 24 y’ amavuko , aho bari barimo bakina umukino witwa ‘BDSM’ umenyerewe muri iki gihugu cy’ Uburusiya , aba bombi kandi bakaba bakomoka mu mu Mujyi wa Oryal mu Burengerazuba bw’Uburusiya .

Amakuru dukesha Metro avugako uyu mukobwa yakataguye uyu wari umukunzi we akoresheje icyuma bakoresha mu gikoni aho yamukataguye barimo bakina akabanza kumuca umutwe akamukatagura n’ibindi bice bimwe akabijugunya mu gihe ibindi birimo n’igitsina yabishyize muri firigo arabibika kugeza ubwo abaturanyi bakomeje kumva muri iyi nzu hanuka nk’ahari iduka ricuruza inyama kubera amaraso babonaga yaratembye hafi y’inzu ku muryango.

Umuturanyi w’aba bombi witwa Lyubov akaba yatangarije Metro ko kuri 15 Gashyantare 2018, aribwo yabonye n’amaso y’ibyabaye ndetse ahamya ko uyu Onegina ariwe wishe Sinkevich wari umukunzi we nubwo nyir’ubwite ari guhakana kwivugana umukunzi we akavuga ko we yamusanze yapfuye maze agafata umwanzuro wo gukata ibice by’umubiri we akabibika kugira ngo atazashinjwa ko ari we wamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa