Umukobwa yeruye ku mugaragaro ko ari kugurisha ubusugi bwe asaga miliyoni 79 z’amanyarwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 25 August 2018 Yasuwe: 2390

Umunyamideli wo mu gihugu cya Kenya witwa Mahbuba Mammadzada w’imyaka 23 y’amavuko, yashyize ku isoko ubusugi bwe, akaba asaba ibihumbi 90 by’amadolari ku mugabo waba wifuza kuryamana na we.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli mu gihugu cya Azerbaijan, atangaza ko yifuje kugurisha ubusugi bwe kugirango abashe kubonana amafaranga yo kunezeza nyina ndetse no gukomeza amashuri ye.

Yagize ati “Mama ntacyo atankoreye na kimwe mu buzima, ubu na njye ngombwa kumwitura, nifuza ko abaho anyishimiye”.

Muri video atangazamo iyi mishanga ye yiyise Maria, Mammadzada avuga ko azagurira nyina inzu nziza ndetse uyu mukobwa ngo anakomeze amashuri muri kaminuza ndetse anabashe gutembere hirya no hino ku Isi.

Atangaza ko yifuza ibihumbi 90 by’amadolari y’amerika ahwanye na 79,500,600 y’amanyarwanda. By’umwihariko akaba anagaragaza icyemezo yahawe na muganga cyemeza ko akiri isugi. Ntamusore bararyamana n’umwe.

Mahbuba Mammadzada ni umunyamideli w’imyaka 23 y’amavuko, ku rukuta rwe rwa Instagram afite abamukurikira basaga ibihumbi 32.
REBA AMAFOTO YUYU MUKOBWA:


Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi Neza n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria bateraniye imitoma ku...

Neza Patricia Masozera umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda,...
17 June 2019 Yasuwe: 23 0

Akayabo Nsengiyumva uzwi nka gisupusupu ahembwa ku gitaramo kamaze...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye...
17 June 2019 Yasuwe: 7333 0

Micheal Sarpong uvugwaho gushurashura cyane yajyanye mu biruhuko n’umukobwa...

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong umaze igihe avugwaho kugirana...
16 June 2019 Yasuwe: 8711 2

Jessica umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi nyarwanda batandukanye...

Umukobwa umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi batandukanye,...
15 June 2019 Yasuwe: 6402 1

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umunyarwenya Anne Kansiime n’umusore...

Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko...
15 June 2019 Yasuwe: 5482 1

Reba ubwiza n’imiterere by’abanyarwandakazi 2 bari mu bakobwa 12 bageze mu...

Umukobwa witwa Bahenda Amanda na Ines Karangwa bakomoka mu Rwanda bari mu...
15 June 2019 Yasuwe: 6270 1