skol
fortebet

Umukufi Diamond yagaragaye yambaye mu gitaramo watumye bamwe bamutuka

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond nyuma yo kugaragara yambaye umukufi ku kuguru bamwe mu bafana be kuri instagram bamututse bamubwira ko ari umutinganyi ndetse ko yagumana iyo ngeso ntayisakaze mu rubyiruko rumukunda muri Tanzania.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma yaho uyu muhanzi amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora ibitaramo muri leta zitandukanye, yasaga n’uwabonye agahenge nyuma y’ibibazo yagize byakurikiranye no gutandukana kwe na Zari bigakubitana n’uko yahise yubura umubano na Hamisa Mobeto.

Mu bitutsi n’amagambo y’uburakari abafana babwiye Diamond Platnumz, harimo abamwise umutinganyi banamusaba ko yagumana iyo ngeso ntayisakaze mu rubyiruko rumukunda muri Tanzania.

Ibi byose, byazamuwe n’umukufi yagiye mu gitaramo yambaye ku kuguru kw’ibumoso, ibisanzwe bimenyerewe cyane ku bakobwa muri iki gihe. Uyu mukufi ndetse n’amaherena Diamond afite ku mazuru no ku matwi, biri mu byashingiweho n’abamwibasiye bamwita umutinganyi.

Mu kiganiro yagiranye na Global Publishers, Diamond ufite indirimbo yitwa ‘African Beauty’ ikunzwe cyane muri iki gihe yavuze ko yatunguwe cyane no kubona hari abamufashe nk’umutinganyi ‘ushaka kwanduza urubyiruko muri Tanzania’ nyamara ngo na we uyu muco awanga urunuka.

Yagize ati “Nawambaye[uwo mukufi] nk’uko nsanzwe nambara imikufi yindi cyangwa amashene. Nabonye ari ubwiza nk’uko biba bimeze ku yindi mirimbo ku buryo ntigeze ntekereza ko byahinduka ikibazo gikomeye nk’uko byagenze.”

Diamond yongeyeho ko atatunguwe cyane n’ibyamuvuzweho kuko akenshi biba byacuzwe na bamwe mu banzi be bagamije kumushyira hasi no kumuca intege gusa ngo nta na kimwe yakoze agambiriye kuyobya urubyiruko nk’uko babimushinje.

Yavuze ko abantu benshi b’ibyamamare bakunze gushinjwa ubutinganyi atari uko babukora, ahubwo ko bisakazwa n’abantu baba bagamije inabi gusa. Yatanze urugero ku kirangirire Michael Jackson wabivuzweho kenshi ndetse na Ronaldo[ubu ukinira Juventus yo mu Butaliyani] na we ubivugwaho.

Uwo mukufi yambaye ku kaguru niwe wateje impagararaga ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Umuntu nka nyakwigendera Michael Jackson yahujwe cyane n’ubutinganyi ariko nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ibimenyetso, icyo bashingiragaho gusa ni uko yihinduje uruhu. Ntabwo ari ikintu gishya ku byamamare kumva bavuga ngo runaka ni umutinganyi. Ibyo ahanini usanga byarakozwe n’umwanzi wawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa