skol
fortebet

Umukunzi wa Jennifer Lopez yasabye undi mukobwa w’umumunyamideli ko basambana mbere y’uko amwambika impeta

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Zoe Gregory ukomoka mu bwongereza yatangaje ko yandikiwe na Alex Rodriguez ukundana na Jennifer Lopez, amusaba ko bahura bagasambana,ubwo haburaga amezi make ngo yambike impeta uyu muhanzikazi,amusaba ko yamubera umugore.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli yavuze ko uyu mukunzi wa JLo,Alex atamukunda kuko mbere y’uko atera ivi akamwimbikira impeta ku mazi ya Barbados,yabanje kumwoherereza ubutumwa bwinshi amusaba ko bahura bakaryamana.

Uyu Alex ukundana na Jlo,yandikiye Zoe amusaba ko bahura bagakorana imibonano mpuzabitsina ndetse amwoherereza ifoto y’igitsina cye kandi ari gutegura uko ari buze kubeshya Jennifer Lopez ko amukunda ndetse akamwambika impeta amusaba ko yamubera umugore.

Zoe w’imyaka 44 yagize ati “J Lo ni mwiza cyane ntabwo agomba gukorerwa ibintu nk’ibi.Ubwo Alex yarimo yitegura kumusaba ko bazashyingiranwa yanyohererezaga amashusho ansaba ko twazahura tugasambana,akansaba ko nazazana n’abandi bakobwa tugasambana mu kivunge.Gukora ibyo byose yarangiza agasaba Jennifer Lopez ko amubera umugore ntabwo ari byo.”

Alex Rodriguez wahoze akina umukino wa Baseball ni umuherwe utunze akayabo ka miliyoni 265 z’amadolari ndetse mu minsi ishize aherutse gushyira hanze ifoto yateye ivi asaba JLo ko yazamubera umugore.

Alex Rodriguez watamajwe n’uyu mukobwa wamamazwa utwenda tw’imbere akanifotoza yambaye ubusa,yambitse JLo impeta igura akayabo ka miliyoni 3.5 z’amadolari.

Alex Rodriguez w’imyaka 43 asanzwe ashinjwa ubushurashuzi kuko umugore we wa mbere,Jessica batandukanye bapfuye guheheta.

Uyu munyamideli witwa Zoe yavuze ko yandikiwe na Alex ku munsi wakurikiye noheli y’umwaka ushize (boxing day),amusaba ko bahurira Los Angeles bagasambana ndetse amusaba ko yazazana n’inshuti ze bagakora ikirori cy’ubusambanyi.

Zoe yabwiye Jennifer Lopez ko akwiriye gukanguka akareka uyu mugabo yise umushurashuzi Alex kuko amubeshya.

Benshi bababajwe bikomeye n’ukuntu umuhanzikazi Jennifer Lopez yashyize hanze amafoto umurundo yambikwa impeta n’uyu mukunzi we biyemeje kurushinga yishimye cyane ndetse avuga ko urukundo rwabo ari ntamakemwa.





Zoe yatangaje ko umukunzi wa JLO yamusabye ko basambana kandi ari gupanga kwambika impeta uyu muhanzikazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa