skol
fortebet

Umukunzi wa Katy Perry yateye ivi amwambika impeta y’umubano kuri saint Valentin [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Katy Perry yatunguwe n’umukunzi we Orlando Bloom,amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore ku munsi w’ejo ubwo hizihizwaga umunsi w’abakundanye.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram,Katy Perry w’imyaka 34 yagaragaje impeta yambitswe n’uyu mukunzi we ndetse arangije yandika ko yihaye wese uyu mukunzi we Bloom.

Katy Perry na Orlando Bloom batangiye gukundana mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu birori bya Golden Globe Awards ,baza gutandukana nyuma y’amezi make barongera bariyunga.

Aba bombi barashatse batandukana n’abakunzi babo kuko Katy Perry yashyingiranywe na Russell Brand kuva muri 2010 kugeza 2011 mu gihe Orlando Bloom yashyingiranywe na Miranda Kerr kuva 2010 kugeza 2013.

Nyina wa Katy Perry, Mary Hudson yatangaje ko yishimiye ko umukobwa we agiye kongera gushaka nyuma y’amagambo n’amafoto yashyize kuri Facebook .






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa