skol
fortebet

Umukunzi wa Meddy yongeye kumutera imitoma irenze ku isabukuru ye

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukunzi w’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy witwa Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie, yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera amagambo aryohereye yamwandikiye ku isabukuru y’uyu muhanzi yabaye ku munsi w’ejo.

Sponsored Ad

Mu butumwa yacishije kuri Instagram, Mimi yongeye kugaragaza ko yihebeye Meddy ndetse amwifuriza ibyiza.

Yagize ati “Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Mu mwaka wa 2017 nibwo aba bombi byavuzwe ko bakundana ariko babigira ibanga gusa byaje kurangira urukundo rubatamaje babishyira ku karubanda ndetse amushyira mu mashusho y’indirimbo ye yitwa “Ntawamusimbura”.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, nibwo Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 31.

Mu Ukuboza k’umwaka ushize,nibwo Meddy yaje mu Rwanda kwerekana mu muryango we Mimi anamwereka abafana mu gitaramo cya East African Party cyo kuwa 01 Mutarama 2019.

Ibitekerezo

  • Ariko uretse kwiryamanira nawe gusa,Meddy yavuze ko atazamurongora.Urukundo imana idusaba ntabwo ari bene uru.Ibi ni ukwishimisha gusa kandi bibabaza Imana yaturemye ikadusaba kuyumvira niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bakuba na zero amategeko y’Imana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa