Umukunzi wa Pacento yashyize hanze umusore wamushukishije ibihumbi 60,0000frw ngo baryamane akamwangira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 12 December 2018 Yasuwe: 3276

Umukunzi wa Pacento yashyize hanze umusore wamuhaye ibihumbi 60,000frw agirango baryamanye amutanye n’umukunzi we akamwangira.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ikiganiro kihariye Umulisa Benitha uzwi nka Queen Nitha ukundana na Producer Pacento yagiranye n’umugabo witwa Fransis wamuhaye akayabo k’ibihumbi 60,0000frw by’amafaranga y’uRwanda amusaba ko baryamana.

Ibi yabishyize hanze nyuma yuko uyu mukobwa agiranye ikiganiro n’abamukurikira kuri Instagram bamubaza ibibazo bitandukanye aho yabajijwe ibibazo byinshi gusa hakabamo na bamwe mu mubamwubahukiye umukunzi we bakamwita umunywa rumugi bamubaza impamvu imutera gukundana nawe.

Mu gisubizo Queen yahaye uwamubajije impamvu akundana na Producer Pacento yavuze ko amukunda kandi yiyama abantu bamushinja kunywa ibiyobyabwenge ndetse aha gasopo abantu bakomeje kwivanga mu buzima bwe bwite n’umukunzi we Pacento.

Uyu musore nyuma yuko aseberejwe kuri [ Status] yahise ajya gutereta Queen anyuze mu butumwa bugufi [ Inbox] amubwira ko yamuha asaga ibihumbi 60,0000frw by’amafaranga y’u Rwanda bagakora imibonano mpuzabitsina uyu mukobwa yahise abishyira hanze avuga ko atigurisha ndetse ko Atari indaya.

Uyu musore witwa Francis Ibrahim yahise akorwa n’isoni ndetse atangirwa kwibasirwa na zimwe mu nshuti za Queen kuri Instagram.

Twakwibutsa ko Queen Nitha akundanye na Producer Pacento nyuma yuko bivuzwe ko uyu mukobwa yabanje gukundana n’umuhanzi Lil G.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuraperi wo muri Uganda ’Navio’ yakoreye ubukwe muri Suède n’umukunzi...

Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye cyane muri Uganda uzwi ku izina rya...
20 July 2019 Yasuwe: 802 0

Zari yashyingiranye n’umukunzi we mu buryo bw’ibanga anahishura impamvu...

Zari Hassan,Umunyamideri wo mu gihugu cya Uganda, wahoze ari umugore...
20 July 2019 Yasuwe: 2535 0

Umukobwa uri guhatanira ikamba rya Miss England yanze kwambara Bikini...

Umwongerezakazi Aysha Khan w’imyaka 2 uri guhatana mu marushanwa ya Miss...
20 July 2019 Yasuwe: 3073 0

Weasel Manizo yasibye amafoto yose yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na...

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko umuhanzi Weasel Manizo na Sandra...
19 July 2019 Yasuwe: 4169 0

Beyonce yatunguranye avuga uburyo umugabo we Jay Z akomoka mu...

Shawn Corey Carter, Umuraperi w’umunyabigwi mu muziki wa Amerika ndetse no...
19 July 2019 Yasuwe: 7814 0

Abakoresheje Face App porogaramu ibahindura abasaza baburiwe ingaruka...

Bamwe mu bantu bakoresheje porogaramu y’Abarusiya yaciye ibintu ku mbuga...
18 July 2019 Yasuwe: 7270 0