skol
fortebet

Umukunzi wa R Kelly yavuze ukuntu ababyeyi be bamusabye kumubeshyera kugira ngo bamutware amadolari

Yanditswe: Friday 08, Mar 2019

Sponsored Ad

Azriel Clary w’imyaka 21 watangiye gukundana n’umuhanzi Robert Kelly uzwi nka R Kelly afite imyaka 17,yabwiye ikinyamakuru CBS ari kurira ko ababyeyi be bangaga R Kelly ndetse bamusabye ko yifata amashusho bari gusambana kugira ngo bazabone uko bamurya amafaranga.

Sponsored Ad

Azriel Clary yatangaje ko ababyeyi be bamutegetse ko agenda agashuaka R Kelly bakifotoza bambaye ubusa ndetse akifata Videos bari gusambana akazibaha kugira ngo babone uko bamwambura amafaranga dore ko ari umukire.

Clary yavuze ko ibyo ababyeyi be bareze R Kelly ari ibinyoma byambaye ubusa kuko atigeze aryamana nawe atarageza imyaka y’ubukure ahubwo ngo bamutegetse kubeshya uyu muhanzi ko afite imyaka 18 kugira ngo basambane yifate amashusho n’amafoto abibahe bamurege abahe akayabo.

Clary yagize ati “Inshuro ya mbere mpura na R Kelly,ababyeyi banjye barambwiye ngo mubeshye ko mfite imyaka 18 kugira ngo ansambanye.

Mfite imyaka 17 ababyeyi banjye bashatse kunkoresha ngo ngende nifata amashusho n’amafoto ndi gusambana na R Kelly, hanyuma bazayakoreshe bamusebya,abishyure akayabo k’amadolari.”

Ababyeyi ba Clary aribo Alice na Angelo, bakimara kubona iki kiganiro, bahise bahamagaza ubahagarariye mu mategeko basohora urwandiko ruvuga ko umwana wabo yahunganye kubera ubusambanyi yakorewe na R Kelly bityo abantu badakwiriye kwemera ibyo yatangaje amushinjura kuko ngo yabitewe no guhahamuka.

Iki kiganiro Clary yagikoranye na Gayle King ukorera TV ya CBS kuwa kane taliki ya 07 Werurwe 2019, ari kumwe na Joycelyn Savage w’imyaka 23 nawe wahoze akundana na R Kelly ndetse kuri ubu akaba ari kumushinjura.

Aba bakobwa bombi bakundanye na R Kelly bavuze ko batigeze bashaka kuririmba ahubwo ababyeyi babo babahatiye kwinjira mu muziki kugira ngo babone uko bazafatira mu cyuho R Kelly kugira ngo bamusebye abahe amafaranga.

Mu minsi ishize R Kelly aherutse kugaragara kuri TV ya CBS arira cyane kubera ibi birego byo gusambanya abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure ashinjwa, aho yemeje ko hari ababyihishe inyuma bashaka kumushyira hasi.


R Kelly yahungabanyijwe bikomeye no gushinjwa ko yasambanyije abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa