skol
fortebet

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza ikiganiro kihariye ShaddyBoo yagiranye n’umwe mu bantu b’inshuti ye wamwandikiye igiswahili yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond.

Sponsored Ad

Umunyamideli umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yakoresheje amagambo yo mu rurimi rw’igiswahili yifuriza isabukuru nziza umuhanzi Diamond Platnumz, maze bamwe mu bamukurikira bamuha urw’amenyo bavuga ko atari we wiyandikiye ayo magambo.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse.

Shaddy Boo umwe mu bagore b’inshuti za hafi z’uyu mugabo ndetse bikaba binavugwa ko baba banakundana, ni umwe mu babyutse bamwifuriza isabukuru nziza.

Bitunguranye Shaddy Boo yakoresheje ururimi kavukire rwa Diamond (igiswahili) maze amwifuriza kuramba no guhora atsinda mu byo akora byose.

Yagize ati “ Uyu munsi ni umunsi wavukiyeho, ndakwifuriza ibyiza, kuramba, n’imigisha myinshi. Nyagasani akurinde ikibi cyose, agushyigikire mu iterambere ryawe, umuziki wawe, n’urubyaro rwawe.”

Benshi mu bantu bamukurikira bo muri Tanzaniya bahise batangira gutanga ibitekerezo kuri aya magambo ya Shaddy Boo. Ibyinshi byari ibyiganjemo kumeseka ku bw’amakosa make y’imyandikire, abandi bamwamaganira kure bavuga ko ibyo bintu atabasha kubyiyandikira.

Umwe yagize ati “ sintekerezaho ko iki giswahili ari wowe wakiyandikiye Shaddy Boo.” Undi ati “kuva ryari uzi kuvuga igiswahili? Babikwandikiye.”

Hari n’abatatinye kuvuga ko aya magambo yanditswe na Diamond ku giti cye, kuko Shaddy Boo atabasha kuyiyandikira.

Ati “turagushimira ko yahaye umuvandimwe wacu ijambo ry’ibanga ryawe kuko iyi nyandiko ni iye pe.” Undi ati “Diamond Platnumz ndabizi neza uyu mukono ni uwawe.”

Nyuma yuko bamwe bavugaga ko Diamond ashobora kuba ariwe wandikiye ShaddyBoo aya magambo kugirango amwifurize isabukuru nziza ,ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ikiganiro kihariye ShaddyBoo yagiranye n’umwe mu bantu b’inshuti ye kuri Whats App amubwira ko ntagiswahili kandi akeneye amagambo yakoresha kugirango yifurije isabukuru nziza Diamond.

Iyo nshuti ye itazuyaje yahise imubwira ati “ Ndaje nguhe igiswahili nizeye uraza guhita umutwara Zari “

ShaddyBoo nawe ati “Mbabarira ahubwo niby nshaka bahite batinya .”

Uyu muntu utazwi yahise amwoherereza amagambo ShaddyBoo yakoresheje yifuriza isabukuru nziza Diamond ku rubuga rwa Instagram.

Iyi foto igaragaza ikiganiro ShaddyBoo yagiranye n’uyu muntu utazwi ikomeje gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga gusa kuri ubu ntagihamya yemeza ko uyu ariwe wahaye ShaddyBoo aya magambo yakoresheje.

Ibitekerezo

  • Nta kidasanzwe kuba Shaddyboo yaba yasabye mugenzi we kumufasha kubona amagambo meza yakoresha, igihe yaba ashaka kwandikira inshuti ye kuko twese se twirirwa dusaba inshuti zacu kuturebera ko ibyo twanditse ntamakemwa !!

    Kubwira umuntu uti uru rurimi sinduzi neza mfasha umpe amagambo nakoresha ngiye kwandikira mucuti wanjye ntabwo ari uguca inka amabere.

    Ari abo ba Tanzania bamuseka,nabo ni inka kuko bagombye kumenya ko atari ururimi rwe,ndetse n’icyongereza si ururimi rwe ahubwo aragerageza.

    Abo bamuseka ubabajije mu kinyarwanda byo ni mu gicuku,noneho ubabajije mu Gifaransa byota bwenge bagi ugusetsa umukara,

    Ubundi kuki bamuseka ni itegeko kumenya igiswahili cg icyongereza ? Nibamushimire ko agerageza kwirwanaho mu kuvuga izo ndimi bita ko ari izabo aho kumuseka, kuko bo ubabajije mu ndimi zacu bazezengera bakareba ibikezi kezi.

    Kirazira guseka umuntu utari umwene gihugu ngo yavuze ijambo nabi, ahubwo uramushima kuko aba yakoze iyo bwabaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa