skol
fortebet

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mukabaramba yagaragaje uburyo ashyigikiye Mwiseneza muri Miss Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Alvera Mukabaramba yagaragaje ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane wigaruriye imitima ya benshi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Sponsored Ad

Yabitangaje abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Dr. Alvera Mukabaramba, yanditse ubutumwa bugufi bushingiye ku bundi agira ati “Tumutore,” yerekana uwo ashyigikiye mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, nyuma y’aho uwitwa Ange Susuruka kuri urwo rubuga ashyizeho ifoto ya Mwiseneza avuga ko ari we mahitamo ye kandi amushyigikiye.

Mwiseneza uza imbere y’abandi mu kuvugwa cyane muri Miss Rwanda ni nawe uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo y’itora ryo kuri internet. Afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 28 kuri Instagram kuri Facebook akagira izibarirwa mu bihumbi umunani.

Mu bakobwa bamukurikiye Mutoni Deborah yamurushirije kuri Instagram ariko undi na we amurishiriza kuri Facebook bituma amuza imbere. Abandi bafite amajwi menshi harimo uwitwa Tuyishimire Vanessa Cyiza na Teta Fabiola.

Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda (Miss Popularity).

Mwiseneza ushyigikiwe n’abarimo Minisitiri Dr. Alvera Mukabaramba yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza ndetse akahagera afite igikomere ku ino yatsitaye, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byabera icyitegererezo abandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa