skol
fortebet

Umunyamakuru Anangwe n’umukunzi we mu kwa buki ku mucanga muri Zanzibar-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyumweru bibiri barushinze, Umunyamakuru Eugene n’umukunzi we Chamy bari mu byishimo bikomeye by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2017 aho bari mu kwezi kwa buki ku mucanga wa Mocco Beach Villa mu gihugu cya Tanzaniya.
Mocco Beach Villa iherereye ku mucanga w’ikirwa cya Zanzibar,ihuriza hamwe bamukerarugendo batandukanye.Ku rukuta rwa Mocco bagaragaza ko batanga serivisi zirimo aho kurara, ibyo kurya, abashaka koga mu nyanja ngari no gutemberezwa mu bwato.
Iyi Hoteli Mocco Beach Villa (...)

Iyi Hoteli Mocco Beach Villa iherereye mu mujyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikirwa cya Zanzibari.Uturutse mu mujyi wa Zanzibar ugana kuri iyi Hoteli bigusa nibura kilometer 56 mu gihe uturutse mu mujyi wa Nungwi bigusaba kilometero4.5.

Aba bombi bari mu byishimo by’iminsi mikuru

Eugene Anangwe yarushinganye na Chamy kuwa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 muri Golden Tulip Hotel iherereye mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’iburasirazuba.

Eugene n’umukunzi we bakomeje kugaragaza urukundo rudasanzwe aho babwirana amagambo y’imitoma binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Eugene Kenneth Anangwe yamenyakanye nk’umunyamakuru watangiye ibiganiro byo mu rurumi rw’icyongereza aho yatangiriye uyu mwuga kuri Contact Fm, yasezeraniye n’umukunzi we mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, kuwa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa