skol
fortebet

Umunyamakuru Eugene Anangwe yambitse impeta umukunzi we imbere ya camera z’ Abanyamakuru

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Eugene Anangwe wamenyakanye nk’umunyamakuru watangiye ibiganiro byo mu rurumi rw’icyongereza aho yatangiriye uyu mwuga kuri Contact Fm, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yatunguye umukunzi we amwambika impeta imuteguza gusezerana imbere y’Imana n’abantu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2017, Ubwo bari bitabiriye ibirori byo guhemba abanyamakuru bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2017, ibirori bigeze ku musozo,Eugene yatse indangururamajwi atera ivi imbere y’ umukunzi we (...)

Sponsored Ad

Eugene Anangwe wamenyakanye nk’umunyamakuru watangiye ibiganiro byo mu rurumi rw’icyongereza aho yatangiriye uyu mwuga kuri Contact Fm, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yatunguye umukunzi we amwambika impeta imuteguza gusezerana imbere y’Imana n’abantu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2017, Ubwo bari bitabiriye ibirori byo guhemba abanyamakuru bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2017, ibirori bigeze ku musozo,Eugene yatse indangururamajwi atera ivi imbere y’ umukunzi we ati "Imbere y’ izi camera n’ abanyamakuru bangana gutya, kwambitse iyi mpeta ngusaba ko wazambera umugore" undi nta kuzuyaza ati ‘Yego’ abari aho amashyi ati ’kaci kaci.’

Anangwe yari yabwiye umukunzi ko atariboneke mu birori byo gutanga ibihembo by’ abanyamakuru. Abari abasangiza b’ amagambo muri uyu muhango bahamagaye uyu mukobwa ajya imbere akihagera nibwo Eugene Anangwe yahise ahamusanga afite impeta yari yateguriye kwambika umukunzi we, abikora uko yari yabiteguye.

Umuhango wo guhemba abanyamakuru wari witabiriwe n’ abanyacyubahiro banyuranye barimo Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, Umuyobozi w’ urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere n’ abandi batandukanye.

Ni ku nshuro ya kabiri, Eugene Anangwe usigaye ukorera Television y’Igihugu, RBA, mu kiganiro ‘In Focus’ yambitse umukunzi we impeta nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO abishimangira.



Impeta Anangwe yambitse umukunzi we

Anangwe w’imyaka 32 y’amavuko akunze kwandika imitoma ku mbuga nkoranyambaga akoresha,aya magambo akayatura umukunzi we, nk’aha yagize ati “Aca bugufi, atuma n’ishimira kuba ndi kumwe..Meze nk’aho namaze kumuhabwa..”Arongera ati “Gukundwa n’umuntu biguha ingufu zidasanzwe mu gihe gukunda umuntu bigutera imbaraga n’imbaduko.”..

Yungamo ati “Namenye ko mfite urutugu rwo gufatiraho kandi ni wowe wabaye uwa mbere kuza mu buzima, ni iki kindi nagusaba?..Asoza agira ati “Ndagukunda atari ukubera uwo uriwe, ahubwo biterwa n’uwo mbawe iyo ndi kumwe nawe..Ndagukunda bidatewe n’uwo uriwe ahubwo ni ukubera y’uko wampinduye.”

Kuya 03 Ugushyingo 2017 nibwo Eugene n’umukunzi we Chamy bakoresheje ibirori byo kwiyerekana mu muryango we ndetse n’uwo umukunzi we.Kuri invitation(Urupapuro rw’Ubutumire) itumira basabye buri wese kwitabira ibyo birori barenzaho ko ‘ibyo kunywa n’ibyo kurya bihari’

Eugene n’umukunzi we ni bamwe mu bari mu gitaramo Mani Martin yakoreye muri Serena Hotel mu cyumweru gishize.Aha muri Serena Hotel ahabereye icyo gitaramo ni naho Eugene yasabiye umukunzi we kumubera umufasha imbere y’amategeko ya Republika y’u Rwanda.

Aba bombi bakunze gutembera mu bihugu bitandukanye aho bakunze kugenda na Rwandair.Bakunze kandi kuba bari kumwe mu modoka batembera mu mihanda ya Kigali.Bakunze kwifata amashusho bakayashyira kuri instagram bagaragaza ibihe byiza bagirana.Bivugwa ko uyu mukunzi we, yamaze gukorerwa ibirori bya ‘Bridal Show’

Eugene yamenyekanye kuri Contact Fm ahava yerekeza kuri RBA nyuma y’aho yaje kuhava yerekeza kuri Royal TV yaje gufunga ariko mbere y’uko afunga yari yongeye kugaruka kuri RBA (Rwanda Broadcast Agency).

Yakoze ibiganiro bikomeye byamuhuje n’ibyamamare nka Meddy,The Ben n’abandi..yagiye ahura akaganira n’abanyamapinga babaga bahatanira ikamba rya Miss w’Igihugu.

Uyu munyamakuru kandi mu kiganiro cye ‘In Focus’ yakiriye abanyacyubahiro bakomeye nka Perezida Paul Kagame, umusesenguzi Kayumba n’abandi..

Urukundo ni rwogere...

Aha bari bavuye gutembera

Bakunze gutaba ubukwe bari kumwe

Umukunzi we anyuzamo akamufungira ishati....Akana mu ijisho

Selfie yo mu modoka

Mu minsi ishize, biyerekanye mu miryango

Mu gitaramo cya mani Martin bari baryohewe

Bari kumwe mu muhango wo guhemba abanyamakuru

Aha yamwerekaga,Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi

Inseeko y’urumenesha.....

Yateye ivi amusaba kumubera umugore

Undi nawe ati ’Nabyemeye kera’...

Ibitekerezo

  • UYU MUNYAMAKURU NUMWANA MWIZA CYANE SO DON’T GIVE UP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa