Umunyamakuru Fionah Mbabazi ubukwe bwe yabugize ibanga ariko bwamenyekanye -AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: 6 July 2018 Yasuwe: 3172

Fionah Mbabazi, wamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’umunyamakuru usoma amakuru mu rurimi rw’icyongereza, mu minsi ishize yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bemeranya kubana n’ubwo yayimwambitse mu ibanga mu rwego rwo kwanga ko byajya mu itangazamakuru

Nyuma yo kwambikwa impeta akemerera umusore bamaze igihe bakundana kuba babana, Fionah Mbabazi yashyize hanze amafoto yambaye impeta anatangaza ko yamaze kwemerera uwamwambitse iyi mpeta ko bazabana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Fionah yashimiye cyane ababyeyi be arangije anishongora ku bagiye bavuga ko bidashoboka ko yabana n’uyu musore agira ati "Byabaye navuze Yego" cyangwa mu ndimi z’amahanga ’I Said Yes’.

N’ubwo urukundo rw’aba bombi rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa ngo usange bakunze gushyira hanze amafoto bari kumwe, amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko bamaranye igihe ndetse bakunze no gusohokana kenshi iyo bakitse imirimo. Nta byinshi biramenyekana ku bijyanye n’ubukwe bwabo gusa amakuru twabashije kumenya ni uko bari mu myiteguro y’ubukwe cyane ko bushobora kuba vuba cyane.

Fionah Mbabazi mu minsi ishize yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore bivugwa ko ari we bakundana ndetse n’amakuru yizewe ahamya ko ari we bemeranyije kubana

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sobanukirwa impamvu uwakoze filimi ya Titanic yari agiye kwiyahura ubwo...

Hashize imyaka igera kuri 21 filime ya Titanic isohotse, nyamara nubwo...
25 September 2018 Yasuwe: 1398 0

Umukobwa ufite inkomoko yo muri Congo niwe uhagarariye u Rwanda mu...

Umukobwa witwa Christiane Jojo, ufite inkomoko muri Repubulika iharanira...
25 September 2018 Yasuwe: 2289 1

Igikorwa cyo gutora Miss Africa Continent cyagombaga kubera mu Rwanda...

Nyuma y’aho irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Continent ryagombaga kubera...
25 September 2018 Yasuwe: 389 0

Meddy yaherekejwe n’umukunzi mu Bwongereza mu ibanga rikomeye

Meddy yaherekejwe n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia n’ubwo basa n’ababigize...
25 September 2018 Yasuwe: 2397 0

Diamond yahishuye ikintu atazigera akorera Zari wamubenze amushinja...

Diamond yahamirije Zari ko ibyaba byose azahora amwubaha kandi atazigera...
25 September 2018 Yasuwe: 3436 0

Lick Lick yagize icyo avuga ku mubano wihariye umuvugwaho na...

Lick Lick yavuze ko atari mu rukundo na Priscillah. Ahubwo ko bahuzwa...
25 September 2018 Yasuwe: 1143 0