skol
fortebet

Umunyamakuru Friday James wamenyekaniye kuri RBA nyuma akajya kuba muri Amerika yateye ivi asaba Sandrine ko yamubera umugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Friday James usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye ivi asaba Sandrine ko yazamubera umugore bakamarana igihe basigaje ku isi.

Sponsored Ad

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, James yashyizeho amafoto amaze kwambika umukunzi we impeta maze aherekezwa n’amagambo agaragaza ko yishimye cyane.

yagize ati”Ni byiza kuba ngeze ku ntera yo kuba nashyingiranwa na Sandrine. Rwari urugendo nyarwo kandi rushimishije, nshimishijwe n’ibyo Imana idufitiye mu minsi iri mbere, sinatekerezaga ko kuba duhuye dusangiye itariki y’amavuko (15 Gashyantare) byatuma tubana ubuzima bwacu bwose.”

Yakomeje amushimira kuba yaramubereye inshuti nziza, umujyanama ndetse n’umwunganizi utaramutengushye.

Friday James wamenyekanye cyane kuri TVR mu biganiro binyuranye ndetse n’amakuru, yatereye ivi muri Amerika.

James uretse televiziyo Rwanda yakoreye, yanakoreye televiziyo ya TV10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa