skol
fortebet

Umunyamakuru Isheja Sandrine yashyizwe mu kanama nkemurampaka#Miss Rwanda 2018

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru Sandrine Butera Isheja wa Radio Kiss Fm yumvikanira ku murongo wa 102.3 FM yashyizwe muri batatu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa ngaruka mwaka rya Miss Rwanda ritegurwa na kompanyi ya Rwanda Inspiration Rwanda.
Ku ya 13 Mutarama 2018 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda aho byatangiriye mu ntarama y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.
Sandrine Ishije na Dr Higiro Jean Pierre nibo kuri ubu bashyizwe mu bagize akanama nkempurampaka k’irushanwa (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Sandrine Butera Isheja wa Radio Kiss Fm yumvikanira ku murongo wa 102.3 FM yashyizwe muri batatu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa ngaruka mwaka rya Miss Rwanda ritegurwa na kompanyi ya Rwanda Inspiration Rwanda.

Ku ya 13 Mutarama 2018 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda aho byatangiriye mu ntarama y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.

Sandrine Ishije na Dr Higiro Jean Pierre nibo kuri ubu bashyizwe mu bagize akanama nkempurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Bisobanura ko Mike Karangwa usanzwe ari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yasimbuwe.

Sandrine na Dr Jean Pierre baje basanga Rwabigwi Gilbert wari usanzwe muri aka akanama .Sandrine Isheja Butera bikaba ari ubwa mbere agaragaye mu bagize akana nkempurampaka k’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda .

Abagize akanama nkemurampaka

Dr Higiro Jean Pierre (Papa Miss cyangwa Naïf] yagize uruhare mu itangiza ry’amarushanwa y’ubwiza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri 2017, akanama nkempurama kari kagizwe na Mike karangwa (yari amazemo imyaka 5), Rwabigwi Gilbert n’umwe mu bategarugori bo muri buri ntara amarushwa ya Miss Rwanda yagiye anyuramo.

Mike Karangwa wasimbuwe afite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza uhereye mu 2009 ubwo yatangiriraga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda batora Nyampinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa