skol
fortebet

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yasabye ShaddyBoo kujya kwiga indimi mu ishuri biteza impagarara kuri instagram

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana abinyujije kuri instagram yasabye ShaddyBoo kwihangana akajya mu ishuri ryigiza indimi maze abandi bamubwira ko atarakwiye kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ahubwo yarakwiye kumushaka akabimuganiriza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga yageraga muri Tanzania aho yari yatumiwe mu marushanwa ya BikoJibebe Challenge yateguwe na Diamond benshi batunguwe n’uburyo avugamo icyongereza aho bamwe bavuze ko akwiye gusubira ku ntebe y’ushuri .

Nyuma yuko ShaddyBoo yakiriye ubu butumwa bumungenga yisobanuye avuga ko ururimi rw’icyongereza Atari ibintu bye ndetse ko Atari gukoresha Igifaransa nk’ururimi yiyumvamo kubera ko muri kiriya gihugu abazi runo rurimi ari mbarwa.

Ibi byatumye bamwe bavuga byinshi bitandukanye kubera icyongereza cye gikocamye .

Kuri uyu wa Kabiri nibo umunyamakuru Luckman Nzeyimana yanditse ubutumwa kuri instagram agira ati “@shaddyboo_92 Nyemerera nkugire inama kuko ndakubaha kandi nkunda Umuhate ugira muri wowe,
Urwego umaze kugeraho ni urwego rugutegeka kwiga #Icyongereza k’ubwibyo Shaka umwarimu akwigishe icyongereza kuko bizagufasha Ejo hazaza, Ejo n’ejo bundi uzisanga arirwo rurimi ugomba gukoresha kuko nirwo rwego umaze kugeraho, Naho inshuti zawe cyangwa abavandimwe bakubwira ngo ntakibazo nibo banzi bawe kuko iyo ugiye baraseka ngo wasebye, Rengera @shaddyboo_92 n’urwego amaze kugeraho, kandi Kwiga #Icyongereza wabishobora kandi ukabigeraho nkurikije umuhate ugira. Courage muri byose #Mubyeyi!!!!!

Mu batanze ibitekerezo bari bamwe mu byamamare nyarwanda bashyigikiye uyu mu nyamakuru bavuga ko ntacyo azi ndetse akwiye gusubira mu ishuri akihugura cyangwa agasha umuntu usobanutse akamwigishiriza mu rugo mu rwego rwo kutiteza abantu.

Abandi bantu basabye Luckman Nzeyimana kujya avuga aziga kuko ari ikimenywa na bose atarakwiye kubwira ShaddyBoo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ko yarakwiye kumushaka akabimubwira kuko ,,
Tizzo wo muri Active yagize ati ” Muvandimwe ntubone abantu benshi bakomeje kwifuza igitekerezo cya inbox ugirengo hari ikindi dore impamvu ya mbere nanjye narinshyigikiye inbox nuko ukurikirwa n’imbaga nyamwinshi ubutumwa bwawe bufata mu buryo butandukanye, kandi akenshi inyoko muntu ntiyumva ibintu kimwe ninayo mpamvu nkuko watangiye uvuga ngo uramwubaha let’s say ko aribyo but bro no offense wagombaga kumubwirira ahiherereye kugirango umurinde nkiyi comment nkiyi comment ya @keithskelly kuko mu byukuri urabona ko idashimishije kimwe nundi uribuze nyuma ye nkawe imagine ari your sister wari kubicisha muri iyi nzira? tubwizanye ukuri... Shaddyboo yes nta cyongereza azi but nimba ari ukumwigisha tumwigishe tutamuteje rubanda kuko ni uwacu ikindi ni umubyeyi w’abana babiri nabo tuba babarire batazakura maman wabo twaramwandagaje bigeze @luckmannzeyimana u’r my brother nkuko natangiye mbivuga it’s not personal Murakoze."

Mu bisobanuro Lucky yavuze impamvu atakoresheje uburyo bw’ibanga ashaka kubwira ShaddyBoo akari kumutima we uko konte ye yayishyize ku karubanda [Public] itari mu ibanga [Private]

Yagi ati “Urakoze cyane muvandimwe ndagirango nkwereke impamvu ntagiye #Inbox, Account ya #Shaddyboo iri #Private? Cyangwa iri #Public, Niba iri #Private ndaba nakoze amakosa ariko niba Account iri #Public ndaba ntakosa mfite kuko nubundi ibyo akora biri #Public Nanditse hano kuko nzi neza ko Account ya #Shaddyboo iri public nibyo nashakaga nagombaga kubimubwirira hano kuko umutima ntakibi kirimo, @shaddyboo_92 simwanga kuko ntakibi arankorera ndanabizi ko nta roho mbi yangirira , ariko namugiriye inama nk’umuntu nubaha nubwo nabonye utabyemera , Njye sindi indyarya inama namugiriye In Sha Allah izamufasha kuko urwego rwe ni urwo...... naho abavuha #inbox ni Amarangamutima ari kubakoresha, burya baravuga ngo "Uzirinde Inshuti zawe kuko Abanzi bo urabiyiziyi" #Amahoro."

Twakwibutsa ko atari ubwambere ShaddyBoo avuzweho ko atazi icyongereza ,aho bamwe bagiye bamunengera no ku mbuga nkoranyambaga aho kuri ubu asigaye akoresha ururimi rw’igifaransa mu gihe hari ikintu ashaka gutangaza kuri instagram.

Ibitekerezo

  • Ariiiiiko.... Muzi no gutakaza umwanya.... Uyu mugore wirirwa atigisa akabuno ku mbuga nkoranya-mbaga niwe muri kugira inama koko?? Icyo atazi se ni iki? Ngo ni mama w’abana ra?? Hhhhh.... let me laugh !!!!!

    Show busines ibamo itiku

    erega nicyo gifaransa avuga ntacyo azi najye kwiga kuko ntago amashuri atandatu afite naho yize yamenya igifaransa
    najye mwishure abone uko akora akazi ke neza

    erega nicyo gifaransa avuga ntacyo azi najye kwiga kuko ntago amashuri atandatu afite naho yize yamenya igifaransa
    najye mwishure abone uko akora akazi ke neza

    Mwiriwe?sindwanya kwiga pe!ariko hari ibintu mbona nkumirwa none se igihe ururimi rukigwa rujye ruvugirwa mu gikoni mumbabura!?cg ruvugirwa mubantu ukarushaho gukunda kurukoresha?ntekereza ko namwe mwese mutabyutse mugitondo muruvuga neza byaje gahoro gahoro, kndi nirwo rugendo mubintu byose.Sinzi impamvu aba nyafurika dupingana cyane twe abanyarwanda kuvuga nabi ururimi ntibivuze kutazarumenya njye ntekereza ko ari intangiriro ahubwo,byose naho bihera no gutinyuka ubwabyo nibyiza ibindi bikaza gahoro gahoro, uko urwize siko uhita uruvuga neza, muge mwibuka ko twese turwiga kavukire ari ikinyarwanda,ntangazwa nuko uvuze nabi icyongereza aba iciro ry’imigani, ariko uvuze nabi ikinyarwanda bikaba ibisanzwe!!!cyeretse niba arubwirasi bikoranwa.Cyane bamwe mubanyamakuru ikinyarwanda mwandika biba bitangaje ndetse cyane. Ubwo wenda ururimi rwacu ntirugikenewe ahari.Urugero:nkora ahantu mpura n’abantu batandukanye cyane abanyamahanga, ariko nezezwa no kubona umuzungu cg undi munyamahanga agerageza guterateranya amagambo ngo avuge ururimi rwacu ukamufasha kuvuga ibyo yavuze nabi ubona bimushimishije ko arimo agerageza bizaza, kndi nanjye ndamushimira nkamubwira ko adacika intege azakimenya, kndi nanjye nshimishwa n’umuhate aba yakoresheje,kndi icyo aba yifuza cyane nuko mwumvikana ibindi bizanwa namwe nyuma.Rero numva twakoroherana bitaribyo muzajya mutuma abantu batinya kuvuga kndi urumenya kubera ko waruvuze.Murakoze.....

    Arikose ubundi udaterwa isoni no kwambara ubusa yaziterwa nuko bamugiriye inama muruhame! Cyane ko ntanikibi yamubwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa