skol
fortebet

Umunyamakuru Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y’indirimbo “Garuka” asaba umukunzi we kugaruka[Video]

Yanditswe: Thursday 10, Jun 2021

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Bwiza, Melchior Kayiranga uzwi nka Mecky Kayiranga, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Garuka’. Asaba umukunzi we kugaruka bakubaka urukundo rukomeye.

Sponsored Ad

Indirimbo ‘Garuka’ Mecky Kayiranga yari yasohoye mu buryo bw’amajwi muri Mata 2021, iri mu njyana benshi bakunze kugreranya n’izikunze kwitwa ‘Karahanyuze’ zikundwa n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Iyi ndirimbo ibaye iya mbere uyu muhanzi asohoye mu buryo bw’amashusho, yakozwe na Producer Prince Layer.Iri kuri Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho nyuma yo kurangiza iya mbere yise ‘Humura’ yari igizwe n’indirimbo icumi.

Iyi album yari igizwe n’indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana nka; Humura, Biruhanya, Ni wowe, Nyakira n’izindi zinyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa