skol
fortebet

Umunyamakuru Muzehe Gakuru yaguye mu cyobo arakomereka bikomeye

Yanditswe: Sunday 10, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Muzehe Gakuru yakoze impanuka i Nyamata ubwo yitabaga telephone akanyura hejuru y’icyobo kirekire kidafunze akakigwamo bitewe n’uko atari yawubonye.

Sponsored Ad

Muzehe Gakuru wamenyekanye mu Rwanda ubwo yakoraga ku maradiyo atandukanye arimo Flash Fm ndetse na Radio One .Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 yakoze impanuka ikomeye ubwo yarari mu Karere ka Bugesera i Nyamata aho yari ari kuri telefone akanyura ahantu hari icyobo kirekire kidafunze, akaza kucyigwamo bitewe n’uko atari yawubonye .Abantu bamugezeho bwa mbere bahise bamujyana mu bitaro bya Nyamata aho yavanywe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 ajyanwa i Kanombe.

Nyuma yo kubona ko i Kanombe bigoranye uyu munyamakuru yajyanywe muri CHUK ari naho ari magingo aya. Numa yo kumunyuza mu cyuma basanze yagize ikibazo cyo kuvira mu bwonko, uyu aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abashinzwe kumwitaho bemeje ko agomba kubagwa mu mutwe kugira ngobahagarike uku kuva gukunze guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu.

Amakuru kuri ubu ari kuvugwa nuko uyu Munyamakuru arembye cyane. Gusa ngo abaganga baracyakomeje kumwitaho.

Ibitekerezo

  • Yooo!Imana iraza kumukiza,twizere ko araza kumererwa neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa