skol
fortebet

Umunyamakuru Phil Peter yasubije Mutoni wo muri Seburikoko wavuze ko yamugambaniye mu mashusho yashyize hanze ari gutuka Mwiseneza Josiane[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko umunyamakuru Phil Peter ashyize hanze ikiganiro yagiranye n’abakinnyi ba filime barimo Njuga na Sarah Umuganwa wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko. Sarah yaje kwandagaza bikomeye uyu munyamakuru usanzwe akorera Radio Isango Star.

Sponsored Ad

Sarah yumvikanye atuka cyane PhilPeter amwita umunyamakuru wa Feke yewe ko atazi ibyo akora kuko yatumye avuga amagambo atari meza kuri Mwiseneza Josiane anamufata amajwi n’amashusho ngo atabizi , nyuma y’ibi byose PhilPeter nawe yagize icyo avuga kuri uyu mukobwa wamwibasiye bikomeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Philpeter yagize ati “Abantu benshi bamaze iminsi bambwira ngo mvuge kuri uyu mukobwa ariko njyewe akenshi mpitamo guceceka ukuri kukigaragaza, uyu yaravuze ngo yavuze ibintu atazi ko bizajya hanze noneho reka nkwereke byonyine mu magambo yivugiye icyerekana ko yari abizi:ati barambwiye ngo muze dukore umuti, none nibarize…uwo muti wari kuba umuti gute kandi utagiye hanze? Nari nzi ko inkuru yitwa umuti bitewe n’uko abanyarwanda bayakiriye, yumvaga se ko ari umuti wo kubika tukajya tuwureba?”.

Akomeza agira ati ” Hari aho yigeze kuvuga ko atari azi ko bari kumufata, Yarangiza mu kiganiro yatanze ati twari twicaye aho n’abo basore badufataga amashusho bivuze ko bamufataga areba anabizi, na cyane ko yari afite Micro, ikiganiro gitangira basuhuje abazakurikira ikiganiro babaha n’ikaze mu kiganiro, ndetse hari n’ibyo yasubizaga akavuga ati kuri mwe mudukurikiye bivuze neza ko yari azi ko hari abantu bazareba icyo kiganiro, murebye ikiganiro cyose twagiranye mwabibona.”

Mutoni aherutse kuvuga ko umunyamakuru Phil Peter yamugambaniye

Imbarutso yuyu mwiryane n’ ikiganiro Sarah na Njuga batanze kuri Isango TV avuga amagambo mabi kuri Josiane Mwiseneza bigatuma abafana b’uyu mukobwa watowe nka Nyampinga ukunzwe cyane badukira Sarah bakamutuka bakamwandagaza. Muri icyo kiganiro Sarah yavuze ko Mwiseneza Josiane atari kuba Miss Rwanda 2019 ahubwo ngo uwari ukwiriye ikamba ni Gaju Anita. Sarah yunzemo ko ikamba Josiane yahawe ari ryo ryonyine ryari rimukwiye. Ati: “Menya ko uriya mukobwa yahawe biriya (ikamba yahawe ry’umukobwa ukunzwe cyane), nabwo ni ah’Imana, wowe uri mu biki? Ajya kuba se Miss Rwanda abakobwa bapfuye? Bavuye mu gihugu? “

Phil Peter yemeza ko ibyabaye uyu mukobwa yari abizi ko kandi yarazi neza ko bizasohoka bikajya hanze kuko yagarukaga ku ijamabo “abadukurikiye”.

Ibitekerezo

  • ariko ntimukagumye kuvuga ubusa ibi namatiku gusa .

    Iyi yose ni imitwe

    Uwo wisinze zamukorogo c ko we atagiyemo go bamutore da?!!!

    hhhhh ndasetse

    ariko se ubwo nkubwo Peter aravuga iki? baragusaba kuvuga se urigitamba mbuga?
    ese wowe ntuwashyira mubwenge ngo urebe ibifitiye abanyarwanda akamaro.kuba hari amagambo meza Yavugwa kuri josiane nawe ukishimira kubitangaza urumva aribintu wahaniye ngo urasubiza.ese we ukeka ko abyishimira?kuko mwe negative opinions batazireka ntimuzitambutse niba ntacyo bibatwaye.kd ubwo namwe muba mushaka ababgirira amabanga,
    wowe ntiwirirwa utira imyenda kuri shop Kwa Rukundo inysmirambo ukazayigarura.hh kanicecekere gusa mwese turabazi wangu nuko dutuza,ariwowe na Mutoni ntacyo mufite musobanura.mwese nikimwe ubwenge bwanyu buraho nyine.cyane ko wowe utize nitangaza makuru sinakurenganya,gusa byose namaco yinda abibatera simwe gusa mutitonze kigali izababona si kera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa