skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA Tidjara Kabendera yatekewe umutwe kuri Telefone bamwiba amafaranga

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 nibwo umunyamakuru wa RBA Tidjara yatekewe umutwe hakoreshejwe telefoni, yamburwa amafaranga ariko yitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurahagoboka.

Sponsored Ad

Nk’uko uyu munyamakurukazi abitangaza, ngo yahamagawe n’umuntu amubwira ko yibeshye akamwoherereza amafaranga yari agenewe umugore we uri mu bitaro,undi na we n’umutima ubabaye amwoherereza amafaranga atazi ko arimo kwamburwa.

Mu magambo ye yagize ati “Mu ma saa cyenda na 30 z’amanywa nakiriye fone y’umuntu ambwira ababaye ko yibeshye akohereza amafaranga kuri numero yanjye kandi yashakaga kuyoherereza umugore we urwaje umwana kwa muganga ansaba kuyamusubiza, mbona na message koko ngira ngo ni iya Momo kumbe ni iyo we yakiriye nawe arayinyoherereza! Nkimara kumva ko yibeshye,cyane cyane mpangayikishwa nuko arwaje mbikora ntazuyaje ngo nyamusubize kumbe ndibwe”

Akimara kumenya ko yibwe, Tidjara yamenyesheje MTN ndetse na RIB ababwira uko bimugendekeye, hanyuma bashakisha uwabikoze afatirwa i Rusizi.

“Nkimara kuyamwoherereza nibwo nahise mbona ko nibwe. Nahise muhamagara aranseka cyaneee arankupa. Nahise nitabaza MTN na RIB bambwira ko bagiye kubikurikirana.Mumasaha atarenze abiri bari bamaze kumenya ko umujura aherereye mu karere ka Rusizi batangira kumushaka, nyuma y’isaha yari afashwe ubu araye mu maboko ya Police”

RIB ntiyahwemye kuburira abantu zibasaba kuba maso bakitondera ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bitasibye kwiyongera muri iyi minsi.

Mu gusoza Tidjara yashimiye cyane inzego z’umutekano uburyo zamufashije ndetse anakangurira abantu gukomeza kwitonda kuko bishobora kuba kuri buri wese.

Ibitekerezo

  • yooo bar bakwibye disii mama

    Tidjala, ubanza utagituye i kigali !? Ubu butekamutwe bumaze iminsi.

    Nange bandiye 30 000 FRW ari umuntu umbeshye ko avuye South Sudan kandi afite "imali" azanye mu Rwanda.Ngo nimwoherereze 30 000 FRW agombore iyo mali ngo bayifatiye ku mupaka wa DRC.Yabanje kumbeshya ko tuziranye ndabyemera.Gusa iminsi y’abanyabyaha bose irabaze.Mu myaka iri imbere,Imana izabarimbura bose mu isi,isigaze abantu bake bayumvira.Ntacyo bimaze kwiba,gusambana,kwica,etc...,hanyuma ukazabura paradizo.Ni ukutagira ubwenge bwuzuye.

    naba nawe bahise bagutabara, njyewe hagiye gushira amezi 2 ntanze ikirego nan’ubu ngo ntibaramubona Kandi imirongo yabo I aho, urazihamagara ukumva iri ku umurongo, amaso yaheze mu ikirere!
    Imana ishimwe kuba wowe wayasubijwe.

    Uwo muteka mutwe nahanwe byintangarugero yari yazengereje abantu nanjye yarampamagaye ariko kubera ko nta mafaranga narimfite kuri momo nti byakunda .

    eh kabendera niyihangane kuko nanjye byambayeho bandya 40.000 Frw neza bisa neza nkabiriya bya tidjar ariko njye yarayajyanye narayahebye neza kandi nifitiye nubukene bikaze

    Nimbe nawe nanjye ejo barayandiye gutyo babigukoze nahise nihutira kuyabasubiza kumbi bantwaye nayo. Nari mfite byose kuri mono nibahanywe kbs kuko bamaze kurya menshi cyane

    Yeweee nange bambeshye gutyo neza banyiba 50k nange basanze aba rusizi ark bari bataramufata ahanwe bikomeye kbs wenda nabandi babicikaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa