skol
fortebet

Umunyamideli byavugwaga ko atwitiye Diamond yibarutse

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 08 Kanama uyu mwaka nibwo umukobwa witwa Hamisa Mobetto wavuzweho gutwitira umuhanzi Diamond yibarutse umwana w’umuhungu.
Nyina w’uyu mukobwa Hamisa Mobetto niwe watangaje bwa mbere iyi nkuru nziza y’uko umukobwa we yabyaye. Yanditse ku rukuta rwa Instagram agaragaza ko umwuzukuru we ariwe mugabo we, ati “Alhamdullilah,uyu ni umugabo wanjye bwite”.
Mu minsi ishize nibwo Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yihakanye uyu mukobwa byavugwaga ko atwite (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 08 Kanama uyu mwaka nibwo umukobwa witwa Hamisa Mobetto wavuzweho gutwitira umuhanzi Diamond yibarutse umwana w’umuhungu.

Nyina w’uyu mukobwa Hamisa Mobetto niwe watangaje bwa mbere iyi nkuru nziza y’uko umukobwa we yabyaye. Yanditse ku rukuta rwa Instagram agaragaza ko umwuzukuru we ariwe mugabo we, ati “Alhamdullilah,uyu ni umugabo wanjye bwite”.

Mu minsi ishize nibwo Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yihakanye uyu mukobwa byavugwaga ko atwite umwana we, Hamisa Mobeto. Uyu mukobwa yakunze kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’uyu muhanzi dore ko banahuriye mu mashusho y’indirimbo ’Salome’,

Uyu mukobwa yamaze kwiburka umwana w’umuhungu

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na radiyo ya Clouds Fm, yasabye uyu mukobwa gukuraho urujijo, ngo ntibyamworoheye kubisobanurira umugore we Zari.

Yagize ati "Ndabimenyereye kumva inkuru nk’izi kuri njye. Kuva nasohora ’Salome’, hakwirakwiye inkuru nahuriragamo na Hamisa kuko abantu batumvaga impamvu namuhisemo ngo ajye muri iyo ndirimbo."

Yakomeje ati "Byansabye kwizeza Mama Tiffah ko ibyavugwaga byose ari ibihuha. Nagombaga kwitandukanya na Hamisa kuko byanshyize mu bibazo byinshi. Inkuru zivuga ko nateye inda Hamisa ni ibinyoma, ndetse nabyumvise vuba aha ko atwite, ntungurwa cyane no gusanga inda ye yaranshyizweho. Ntacyo nabikoraho kuko abantu bavuga byinshi, gusa nifuza ko Hamisa yasobanura neza, akavuga se w’umwana atwite."

Diamond Platnumz - ENEKA (Official Video)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa