skol
fortebet

Umunyamidelikazi asigaye arira amarira asa na move kubera tattoo yishyize mu jisho[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Catt Gallinger ukomoka muri Canada asigaye arira amarira asa na move kubera Tatou yishyize mu jisho.

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Canada uzwi nka Catt Gallinger ararira ayo kwarika nyuma yo kwishyiraho tatuwaje mu jisho ikamugiraho ingaruka zo kurira amarira y’ibara rya move.

Catt Gallinger yahawe n’ umukunzi we tatuwaje byose birangizwa n’ingaruka zo kwisanga mu bitaro kuko byose yasanze ari amafuti ubwo yariraga ibisa n’ibara ryijimye bya move avuga ko bishobora no kumutera ubuhumyi.

Ibyo yabyerekanye ku rukuta rwe rwa Instagram ko agiye kubagwa agira ati “ byangizeho ingaruka zikomeye gushaka kuyishyiraho none bivuye mo gutakaza ijisho ryange.”

Catt Gallinger yavuze ko uwo mwanzuro yafashe wo kwishyiraho iyo tatuwaje ari ikosa rikomeye yakoze kuko byamugizeho ingaruka mbi kuko asigaye arira amarira asa n’ibara rya move.

Avuga ko gushyira tatuwaje ku mubiri utabanje kumenya imiterere y’umubiri wawe ari bibi cyane bityo agatanga inama yo kubanza gukora ubushakashatsi.

Uko ayo marira asa ninako ijisho risa namwe mukoresha rero amatatuwaje musabwa kubanza mugashishoza!
Catt Gallinger yagize Ati “Mujye mubanza mukore ubushakashatsi mbere yo gushyira tatuwage ku mibiri yanyu.”

Catt Gallinger ubu yagiye kureba inzobere mu buvuzi bw’amaso ngo bakosore icyo kibazo atarahuma Kugeza ubu amaze kujya mu bitaro inshuro eshatu ngo arebe ko bamufasha ngo bamuhe n’imiti yakemura icyo kubazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa