skol
fortebet

Umunyamidelikazi Sidika yavuze kimwe mu bintu byamutandukanyije n’umukunzi we Brown

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Yavuze ko atigeze yifuza kumushyigira mu bikorwa by’umuziki mu gihe abandi bamubwiraga ko ashoboye we akamuca integer amubwira yabihagarika.

Sponsored Ad

Mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru ko Vera Sidika yatandukanye n’umukunzi we akaba n’umuhanzi Otile Brown gusa ntihamenyekana kimwe mu bintu byabatandukanyije gusa kuri uyu wa Kane ubwo Vera Sidika yaganiraga n’itangazamakuru yasobanuye ko atamushyigikiraga.

Mu kiganiro aherutse kugirana na radiyo ikomeye igira ikiganiro kitwa Kiss 100 yavuze ko mu byatumye batandukana harimo nuko atamushyigikiraga mu bikorwa by’umuziki.

Yagize ati”Mu gihe uwari umukunzi wanjye yakoraga indirimbo najyaga njyana nawe gusa nkumva zimwe mu ndirimbo zabandi nkagerageza kuziririmbaho ndetse n’uwamutunganyirizaga amajwi akambwira ngo ntiyihe mpamvu ituma ntaririmba .”

Yakomeje agira ati umukunzi wanjye yumvaga ko kuririmba ari ibintu bitazanshobokera gusa ku iherezo narabwiye nti kubera iki ntaririmba.”?

Ngo gusa umukunzi we yaje gutangazwa nuko yasohoye indirimbo ngo ndetse amakuru amugeraho ko yayishimiye ngo kugera magingo aya iyi ndirimbo yitwa ‘Nalia’ imaze kurenza abantu 718,861 bayikinnye kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa