skol
fortebet

Umunyamidelikazi w’imiterere idasanzwe wo muri Kenya wavuze ko yakijijwe n’igitsina cye agiye gukora ubukwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli wo muri Kenya Huddah Monroe wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga kubera kwigamba ko ibyo atunze abikesha igitsina cye, yaciye amarenga ko mu gihe cyavuba ashobora kuba yamaze gutaha urwe akabana n’umugabo umwe akaramata.

Sponsored Ad

Huddah yatangaje aya magambo ubwo yiseguraga ku bo yaba yaragiranye nabo ibibazo mu mwaka wa 2017, akishimira ko yasoje uwa 2018 ntawe bashwanye, by’umwihariko agatanga icyizere ko 2019 ashobora gutaha mu rwe.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yagize ati” Nta muntu n’umwe twafatanye mu mashati mu 2018, nkaba mfashe n’aka kanya nkisegura ku bo twakimbiranye mu mwaka wa 2017, ndimo kwiyumva nk’umuntu ugiye gushyingirwa ndetse nkeneye abazanyambarira”.

Huddah Monroe, yakunze kwigamba ko imitungo afite ayikesha igitsina cye, umwaka wa 2017 ubwo yabicishaga ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati :Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze (ROLLS ROYCE), mukomeza gukora akazi k’ububoyi” aya magambo yayashyiranyeho n’ifoto ye ari imbere y’iyo modoka ye ihenze.

Mu mpera z’umwaka ushize nabwo abicishije kuri Instagram, yatanze impanuro ku bagore abasaba kwirinda kuba bashwana n’abagabo babo ngo ni uko babaciye inyuma, ahubwo ko bagakwiye kubashwanira mu gihe babona ibyo bakoraga bitarigeze byinjiza agatubutse.

Aha kandi yanabagiraga inama yo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina n’abo bashaka ariko bakirinda ko abagabo babo babimenya cyangwa kuba baterwa inda. Yagize ati “Mu gihe wumva ushaka umugabo utari uwawe cyangwa se inshuti y’undi, genda muryamane, ariko wikingire kandi wirinde ko umugabo wawe abimenya cyangwa ngo ugwe mu rukundo, turi ibiremwa kandi ubuzima ni ubwo kubaho,…”.

Huddah Monroe, ni umunyamideli uzwi cyane muri Kenya ndetse no muri aka karere, yahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014 (BBA).

Ibitekerezo

  • Ariko noneho aka ni akumiro; niba se yumva atatuza nta mugabo umuri hejuru ni ngombwa ngo asabe abagore bose kubaho nkawe? Iyi ni imico y’indaya nyine zumva ko gucuruza amaguru ariyo nzira yo gukira ntayindi. Mbabariye uwo magorwa w’umugabo ugiye kwirahuriraho umuriro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa