skol
fortebet

Umunyamidelikazi w’uburanga nawe wo muri Ethiopia wakinanye urukundo na Meddy igihe kinini yavuze uburyo barukinnyemo bitungura benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Ethopia witwa Sosena wamze igihe kitari gito avugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi nyarwanda Meddy, Yatangajeko batigeze bakundana na busa.

Sponsored Ad

Sosena yatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Meddy muri za 2015 nyuma y’uko agaragaye mu mashsuho y’indirimbo “Burinde bucya” ya Meddy. Ndetse nyuma yaho uyu muhanzi akaba yarakomeje kugenda apostinga uyu mukobwa ku mbuga ngoranyambaga ari nacyo cyatumye abantu bakeka ko bari mu rukundo.

Ku munsi w’ejo uyu munyamidelikazi nawe wo muri Ethiopia Sosena nibwo yatangaje ko byari ikinamico nta rukundo rwigeze ruba hagati ye na Meddy.

Ibi Sosena akaba yabitangaje abinyujije kuri Instagram ye aho umufana yamubajije niba yarigeze akundana na Meddy na rimwe maze amusubiza agira ati :”Oya ntago nigeze nkundana na Meddy. Ntanubwo nigeze mubabaza umutima. Ahubwo twari abakinnyi beza “.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa