skol
fortebet

Umunyamidelikazi wo muri Kenya yavuze uburyo ngo amaze gusambana n’abaherwe benshi ariko ataramera nkabo nubwo agenda mu modoka ihenze[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa ukora akazi ko kumulika imideli mu gihugu cya Kenya, Huddah Monroe ahamyako we kugeza magingo aya ataraba umuherwe nk’abandi bose kandi yararyamanye nabo cyane.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli wo muri Kenya, Huddah Monroe ashimangira ko ubukire butazanwa no kuba wakoranye imibonano mpuzabitsina na kanaka ahubwo ko bubyarwa no gukora cyane.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yahishuye ko yaryamanye n’abagabo benshi kandi bakize cyane ariko ko urwego bariho we atararugeraho.

Yagize ati “Naryamanye n’abaherwe benshi ariko kugeza n’iyi saha ntabwo ndi umuherwe, … Ubukire ntabwo buzanwa n’imibonano mpuzabitsina, ugomba kuba umucakara w’amafuti yawe, umunsi wose n’iminsi yose”.

Huddah ni umukobwa uzwi cyane mu gihugu cya Kenya, akaba akunze gutangaza ibintu ku mbuga nkoranyambaga benshi bagatungurwa.

Uyu mukobwa nubwo kuri iyi nshuro atangaje ko ubukire butabyarwa n’uko wakoze imibonano mpuzabitsina, yigeze gutangaza ko ubukire afite abukesha igitsina cye, aho yagize ati “Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze, mukomeza gukora akazi k’ububoyi”.

Ibitekerezo

  • Nkunze ko avugishije UKURI.Sex y’abagore n’abakobwa ni IMARI ishyushye.Tekereza kwigamba ko "ugurisha umubiri Imana yaguhereye Ubuntu,igirango uzashimishe gusa umuntu umwe muzashakana binyuze mu mategeko!!! (Imigani 5:15-20).Naho wowe ukayitandika nk’INYANYA!! Mujye mwibuka ko Ubwiza n’Ubukire ari "ubusa".Ejo uyu azasaza,abe zero,ba bakire bamusambanyaga bajye bamuseka.Bati yoooo!!Yabaye Mukecuru disi !!! Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa