skol
fortebet

Umunyana Shanitah ntiyahiriwe na Miss Supranational 2019 yegukanwe n’umunya Thailand [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukobwa ukomoka muri Thailand witwa Anntonia Porsild yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019 atsinze bagenzi be bari bahanganye barimo n’Umunyarwandakazi,Umunyana Shanitah.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera muri Poland ryarangiye uyu munya Thailand yigaranzuye bagenzi be asimbura Umunya-Puerto Rico, Valeria Vazquez waryegukanye umwaka ushize.

Porsild w’imyaka 22 y’amavuko yegukanye iri kamba nyuma yo kugaragara mu bakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ahigitse bagenzi be bari batandukanye.

Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma barimo uhagarariye; Namibia,Thailand, Indonesia, Peru na Venezuela. Nyuma batangira gutangaza abegukanye amakamba atandukanye.

Mbere y’uko batangaza uwegukanye ikamba babanje gutangaza 25 ba mbere hanyuma hatoranywa 15 nyuma hatoranywa 5 bavuyemo Miss Supranational 2019.

Umunya-Namibia, Yana Haenisch,yabaye igisonga cya mbere, naho Umunya-Indonesia, Jesica Fitriana yegukana umwanya w’igisonga cya kabiri.

Igisonga cya gatatu cyabaye Umunya-Peru, Janick Maceta mu gihe igisonga cya kane cyabaye Umunya-Venezuela, Gabriela De la Cruz.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2019 ubwo hatangwaga ikamba nyuma y’igihe iri rushanwa ryari rimaze ribera muri Pologne.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa