skol
fortebet

Umunyarwanda wa mbere uzwiho kurya kurusha abandi ’Temarigwe’ yijeje abanyarwanda gutsinda umunyamerika urya Dendo 2 we ngo azarya 7[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda wa mbere uzwiho kurya kurusha abandi Temarigwe Abdallah arizeza Abanyarwanda ko yiteguye neza gutsinda Umunyamerika w’umuryi wa cyane mu irushanwa bazahanganiramo mu mpera z’uyu mwaka wa 2019.

Sponsored Ad

Temarigwe Abdallah w’imyaka 60, utuye mu Rwampara i Nyamirambo, afite umugore n’abana batatu: umuhungu umwe n’abakobwa babiri. Avuga ko afite ubushobozi bwo kurya ibilo 40 by’ibiryo n’ukuguru kw’inka n’ihene ebyiri ndetse akarenzaho igaziye eshanu za Fanta.

Uyu mugabo Ahamya ko yiteguye neza amarushanwa ko nta kabuza azatsinda Umunyamerika nawe w’igihangange mu kurya cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Temarigwe Abdallah ubwo yaherukaga kugarira n’itangazamakuru yagize ati “Njye ndi umuntu usanzwe, mu buzima bwanjye busanzwe ndya ikilo n’inusu cy’umuceri gusa buri joro. Kubera ibyo ndya mu gitondo, sinkunda kunywa icyayi kubera ubushobozi buke bwanjye, gusa iyo nkinyweye mara teremusi eshatu n’ipaki icumi z’imigati.”

Yakomeje agira ati “Nubwo ndya gutyo iyo ngeze mu irushanwa ndahinduka cyane kuko ndya ibiro 40 by’ibiryo bitandukanye bitarimo imyumbati kuko irangora cyane, nkarenzaho n’ukuguru kw’inka byibuze n’uduhene tubiri. Amarushanwa yose nagiyemo hano mu Rwanda, nabuze umuntu wandusha kurya keretse gusa rimwe muri hoteli SKY, nibwo bandoze banashyira capamandazi nyinshi mu byo narikurya, birananira kandi ntibyambujije kuba uwa mbere ari nayo mpamvu ndi ikirangirire".

Temarigwe rero ngo ubu yiteguye gutsinda Umunyamerika urya Dendo ebyiri we akazarya zirindwi mu mukino utegurwa mu mpera z’uyu mwaka agahita yandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi (Guinness de Records).

Ibitekerezo

  • ibiro 40+ukuguru kw’inka+ihene 2+ikayi 5!
    ubwo se birashoboka cg ni kimwe muri ibi?

    kuryagutyo nukwiyahura ntarushanwa riraho rimwe muzabona apfuye yishwe nibiryo ,ubundi iwe murugo abona ibyarya ?ahaaaa

    Inda nini yishe ukuze.iryo rushanwa wabona ariryo ushorejeho kurata icyo gifu cyawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa