skol
fortebet

Umunyarwandakazi Fille Mutoni uba muri Uganda yajyanywe muri Rehab

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mc Kats yatangaje ko kuva mu Gushyingo 2019 uwari umugore we Fille Mutoni bivugwa ko anafite inkomoko mu Rwanda ari mu kigo gisanzwe gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation center) muri Uganda ariko ko agenda yoroherwa.

Sponsored Ad

Ni amakuru dukesha ibinyamakuru binyuranye byandikira Uganda birimo xclusive.co.ug/. Mc Kats yagize ati:” Fille ntiyemerewe kwidagadura,gukoresha telephone arigukorerwa ubuvuzi bunyuranye.”

Fille Mutoni avugwaho gukoresha ikiyobyabwengo cya cocaine akaba ari kuvurirwa mu kigo Entebbe muri Uganda.

Mutoni Fille yari amaze igihe atagaragara ndetse ntiyakoreshaga imbuga nkoranyambaga, ibi byashimangiraga inkuru zimaze iminsi zivugwa ko yajyanwe mu kigo ngororamuco azira ibiyobyabwenge.

Mutoni Fille yakoranye indirimbo na Bruce Melody wo mu Rwanda bakayita ‘Hallo’, hari n’iyo yakoranye na Dream Boyz mu gihe gishize.

We na MC Kats bakundanye mu bihe byiza n’ibibi, ndetse hari n’igihe bacishagamo bakarwanira mu ruhame itangazamakuru rikavuga ko batandukanye bwacya bagasubirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa