dnd

Isimbi ukomeje gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yavuze uburyo yihangiye umurimo abinyujije muri gahunda ya Leta[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 March 2019 Yasuwe: 10951

Isimbi Noeline wagaragaye mu bakobwa barenga 100 biyamamarizaga guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, bikarangira atabonye amahirwe yo kwemererwa gukomeza mu bahatana, yasobanuye impamvuyatumye ashyira hanze amafoto amugaragaza yambaye ubusa.



Isimbi yabuze amahirwe yo kubona itike imwemerera guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, bitewe n’uko atari yujuje ibipimo fatizo by’uburebure bukenewe ku wariwe wese uhatanira ikamba.

Nyuma y’uko uyu mukobwa abuze aya mahirwe, yahisemo kuba ikimenya bose ashyize amafoto ye yambaye ubusa buri buri hanze, anahamya ko ari mu buryo bwo kwihangira imirimo ngo abone amafaranga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari mu buryo bwo kwibonera amafaranga ahanze umurimo nkuko gahunda ya Leta ibiteganya

yagize ati” mu minsi yashize hari abanyihaye ngo ndashaka ko umuyobozi w’igihugu haricyo avugaho ku ngingo nari natanze.. none ubu ngo nataye umuco murabizi mwese ndibuka umuntu watubwiye kwihangira umurimo ko atari icyah, rero mundeke nkorere amafaranga y’amaraso”.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru ye y’ubuzima busharira yagiye agarukaho mu bitangazamakuru, harimo ko yabaye umwana wo ku muhanda, umumansuzi, n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye yanyuzemo mu bihugu byose yagiye acamo.

Taliki 19 Werurwe nibwo uyu mukobwa kuri konti ye Instagram yasibye amafoto yarariho yose maze atangira kujya ashyiraho amashya yambaye ubusa buri buri.

Ni amafoto yatunguranye kuri uyu mukobwa wiyamamarije kuba miss Rwanda 2019 kuko ubusanzwe hajyamo umukobwa ufite ubwiza, ubwenge ndetse n’umuco mu gihe gukora igikorwa nk’iki bifatwa nko guta umuco ndetse no gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu bihugu byose yaciyemo icyo gihe yavugaga ko yigeze no gufungirwa mu gihugu cya Kenya amezi 9 yose akahava agarurwa mu Rwanda ariko akaza gusubirayo byanatumye anakomeza agera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Isimbi Noeline yagarutse mu Rwanda mu Gushyingo 2018 aje guhatanira amahirwe yo kuba miss Rwanda 2019 gusa ntibyamuhira kuko yaje kwiyamamaza mu ntara ebyiri ntiyabona amahirwe yo gukomeza kubera indeshyo ye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwiraburakazi ukomoka muri Jamaica yegukanye ikamba rya Miss World...

Umunya Jamaica Toni-Ann Singh niwe wegukanye ikamba rya Miss World 2019...
15 December 2019 Yasuwe: 635 0

Umunyarwandakazi Mukamwiza Yvette w’imyaka 20 niwe wegukanye ikamba rya...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu hambitswe ikamba umukobwa wahize abandi mu...
14 December 2019 Yasuwe: 2651 0

Zari yasuzuguye bikomeye Diamond uheruka kugurira umugore we ’Tanasha’...

Umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz umwana yaguriye abana be...
13 December 2019 Yasuwe: 8945 1

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia wabaye Miss France yakomoje ku...

Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss France mu mwaka wa...
13 December 2019 Yasuwe: 2500 0

Umuhanzikazi w’umugande ’Keko’ yafatiwe ku ngufu muri Canada bigizwemo uruhare...

Keko Umunya-Canada ufite inkomoko yo mu gihugu cya Uganda yahishuye uburyo...
13 December 2019 Yasuwe: 5671 0

Abiraburakazi 4 bakoze amateka muri USA uyu mwaka[AMAFOTO]

Uyu mwaka wa 2019 wabaye uw’amahirwe gusa cyane ku bakobwa bafite uruhu...
12 December 2019 Yasuwe: 3409 0