skol
fortebet

Umunyarwandakazi washyize hanze amafoto yambaye ubusa arashakishwa

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, C.ASP Luke Owoyesigire, yavuze ko barimo gushakisha Judith Heard nyuma yuko bamuhamagaye akanga kwitaba inzego z’umutekano kubera amafoto yashyize hanze agaragaza ubwambure bwe.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza ubwambure bwa Judith Heard umunyamidelikazi kuri ubu ukorera ibikorwa bye mu gihugu cya abaturanyi cya Uganda ndetse no hanze yaho.

Nyuma yuko aya mafoto agiye hanze Judith yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook avugako ababazwa n’uko batavuze ibikorwa byiza amazemo iminsi mu Bufaransa ahubwo bakihutira kumwandagaza bakoresheje kwerekana ubwambure bwe.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana 2 barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamufasha mu bikorwa by’imideli.

Ibitekerezo

  • Ntimurenganye Uganda Police.Kwambara ubusa mu ruhame,ni icyaha ku isi yose.Babyita "attantat a la pudeur publique".
    Uretse n’ibyo,ntabwo imana yaduhaye sex cyangwa amabere ngo tubyanike cyangwa tubihe umuhisi n’umugenzi uboshye inyanya.Imana itubuza ubusambanyi.Ikibazo nuko Police izamufungira kwambara ubusa,ntimufungire ubusambanyi.Usanga ubusambanyi isi itabufata nk’icyaha.Ngo ni "ugukundana".Nubwo bimeze gutyo,imana ibufata nk’ibindi byaha bizabuza ababikora kuba mu bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ubusambanyi buzabuza ubuzima bw’iteka abantu millions and millions kubera ko isi ibukunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa