skol
fortebet

Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wabyaranye abana 2 na nyakwigendera Mowzay Radio yongeye kugaragaza agahinda gakomeye yamusigiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Lilian Mbabazi wabyaranye abana babiri na nyakwigendera Mowzey Radio yongeye kugaragaza intimba yasigiwe n’urupfu rwa Radio nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi taliki ya 25 Mutarama Radio nibwo yiziga isabukuru y’amavuko , Umuririmbyikazi Lilian Mbabazi nk’umuntu babyaranye yamwifurije isabukuru nziza agaruka no ku buryo kugeza n’ubu atarabasha kwakira urupfu rw’uyu muhanzi wahoze ari umugabo we.

Abanyujije ku rubuga rwa Instagram Lilian yanditse agaragaza akababaro ndetse n’urukundo yari afitiye Radio babyaranye nyuma akitaba Imana;

Yagize ati “Isabukuru nziza Papa, na n’ubu ntiturumva uburyo utari kumwe natwe hano ukundi. Ndagusengera ngo ube mu maboko y’Uwiteka… Kugeza twongeye guhura.”

Nyakwigendera Mowzey Radio [Moses Nakintije Ssekibogo] witabye imana ku wa 1 Gashyantare 2018 , urupfu rwe rwababaje benshi cyane mu banyamuziki hirya hino muri Afurika no hanze yayo n’abandi bo mu muryango we, kuri benshi yagiye bakimukeneye.

Lilian Mbabazi ni munyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Yabaye i Kigali igihe kinini mbere y’uko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere ari nabwo yinjiye mu muziki ahereye mu itsinda rya Blue3.

Yahuye na Radio mu 2005, bahuriye muri Kaminuza ya Makerere aho bigaga bari bari gusoza amasomo yabo gusa bahita binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera, urukundo rwabo rukomeza uko.

Uyu munsi Mowzey Radio aba yujuje imyaka 34 , Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga barimo n’abazwi cyane muri Uganda, Rwanda n’ahandi bakomeje kumusabira binyuze mu butumwa bumwifuza gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Mowzey Radio yavutse ku wa 25 Mutarama 1983 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa