skol
fortebet

Umunyarwandakazi Mimi Mirage wanahaye Imodoka Miss Mwiseneza yashyize hanze ifoto yavugishije benshi yizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo habaga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda aho yari ashyigikiye Miss Mwiseneza Josiane waje no gutorwa n’uwakunzwe na banyarwanda aho yaje kumuha Impano y’imodoka ndetse akanamwemerera ko azajya akomeza kumufasha mu bikorwa bye .

Sponsored Ad

Mimi mirage ubusanzwe wibera ku mugabane w’iburayi aho akorera akazi k’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’imideli nyuma yo gushyira ifoto ye igaragaza imiterere y’umubiri we yahise anatangaza ko kuri uyu munsi afite isabukuru y’amavuko .

Benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakibona iyo foto bagiye bashyiraho ibitekerezo byinshi bitandukanye aho bamwe bamubwiraga ko ateye neza abandi bakamwifuriza isabukuru nziza.

Bamwe mu nshuti ze batashatse ko amazina yabo atangazwa hano batubwiye ko uyu mukobwa buri mwaka akunda gutungurana agategura ibirori byoi kwiziiza isabukuru ye ahantu hahenze mu bice bimwe na bimwe ku mugabane w’uburayi n’uyu mwaka bika aruko bimeze kandi nawe nkuko yabitangaje ngo yishimira kubona buri mwaka hari ikintu agenda yunguka mu buzima bwe harimo no kuba ibikorwa bye bikomeza kugenda byaguka cyane .

Ubusanzwe bimwe mu bikorwa bya Mimi Mirage bizwi hano nuko ahafite amaduka yambika abagore ndetse akaba afite nirindi tsinda ahuriyrmo n’inshuti ze ryo gufasha abatishoboye harimo no kugeza ku barwayi badafite ababitaho ubufasha bwo kwivuza ndetse no kubaho.

Ibitekerezo

  • Ariko aho kwizihiza Anniversary yambara ubusa (half naked),yari akwiye gushimira Imana yamuhaye ubuzima.Ni gute umuntu ashimira Imana?Dufate urugero ku bantu bakiri bato.Muli Umubwiriza 12:1,Imana ibasaba "gushaka Imana".Ni iki bakora?Babanza bagashaka umuntu uzi bible bakayigana,kugirango bamenye icyo Imana idusaba neza.Muli ibyo idusaba,harimo kujya mu nzira tugakora UMURIMO wo kubwiriza nkuko muli Yohana 14:12,Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose.
    Ikindi Imana idusaba,nkuko Matayo 6:33 havuga,ni ugushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,abibera mu gushaka ibyisi gusa ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Nta nubwo bazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa