skol
fortebet

Umunyarwandakazi Neza yazanye mu Rwanda na wa Muhanzi ukomeye wo muri Nigeria uherutse kumwambika impeta[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Neza kuri ubu uri mu rukundo n’umuhanzi Skales ukomoka muri Nigeria, aba bombi bari i Kigali nyuma y’ibyumweru 2 bari kumwe i Logos muri Nigeria.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Neza Masozera Patricia uzwi nka Neza yazanye na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales I Kigali nyuma y’ibyumweru 2 aba bombi bari muri Nigeria.

Inkuru yuko aba bombi bari i Kigali yamenyekanye ubwo uyu mukobwa yasakazaga amafoto amugaragaza ari mu ndege ya Rwanda Air ndetse n’ayandi mashusho yashyize kuri Instagram avuga ko ntahanu heza nk’iwabo mu Rwanda.

Sibyo gusa kuko uyu muhanzi Skales yari yatumiwe mu kiganiro cyitwa The Link Up kuri kuri TV 10 n’umunyamakuru Yago ,nyuma uyu muhanzi yahise akomereza kuri Televiziyo ya Flash Tv.

Amakuru atugeraho nanone arahamya ko aba bombi bafite iminsi micye yo kuba bari mu Rwanda.

Twakwibutsa ko Skales aherutse kwambika impeta umukunzi we Neza bivuga ko aba bombi bitegura no kurushingana mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa