skol
fortebet

Umunyarwandakazi ShaddyBoo yagize icyo avuga ku rukundo rwe na Diamond Platnumz

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi wamamaye mu Karere kubera imbugankoranyambaga Shaddyboo,nyuma y’amasaha make bimwe mu bitangazamakuru bikorera muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba byanditse ko uyu mukobwa yaba ari murukundo n’umuhanzi Diamond,Shaddyboo yatangaje ko we ntabyo azi kandi ko nta n’umubano wihariye afitanye n’uyu musore.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mata 2018 nibwo twabagejeho inkuru yavugaga ko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Tanzaniya Bongo 5 cyazindutse cyandika ko (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi wamamaye mu Karere kubera imbugankoranyambaga Shaddyboo,nyuma y’amasaha make bimwe mu bitangazamakuru bikorera muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba byanditse ko uyu mukobwa yaba ari murukundo n’umuhanzi Diamond,Shaddyboo yatangaje ko we ntabyo azi kandi ko nta n’umubano wihariye afitanye n’uyu musore.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mata 2018 nibwo twabagejeho inkuru yavugaga ko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Tanzaniya Bongo 5 cyazindutse cyandika ko umuhanzi Diamond Platinumz ari mu rukundo mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane na ShaddyBoo ndetse bakagenda berekana n’ingero zaho aba bombi bahuriye.

Nta kabuza rero Isi yabaye umudugudu kubera iterambere , no mu Rwanda iyo nkuru yahamenyekanye maze Shaddyboo atungurwa nayomakuru ndetse anabibajijwe abihakanira kure.

Shaddyboo Yagize ati :”Nkundana na Diamond eeeeh nta nibyo nabonye…Eeeeeh yegoko [Aseka] Nta makuru bafite,ahubwo barashaka ayandi makuru yanjye na Diamond ubwo.”

Shaddyboo kandi akaba yavuze ko afitanye ubucuti busanzwe na Diamond kandi ko nta bintu birenze Bihari . Shaddyboo ati :” Hari ubucuti busanzwe nta birenze Bihari, Nta kintu kinini hagati yanjye na Diamond. Ni inshuti isanzwe n’uko dukora akazi kamwe [ Diamond ni umuhanzi ariko Shaddboo we ntabwo ari umuhanzi]. Kuba naritabiriye isabukuru y’amavuko ye ni uko ndi umufana erega nk’uko nawe uri umufana. Umva ndi umufana we ubyumve peee nta bindi bya hatari. Ndi umufana nk’abandi bose basanzwe.”

Shaddyboo uvugwa ko yaba afitanye urukundo rwihariye n’umuhanzi Diamond Platnumz yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh, bakaba baratandukanye bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa, uretse Diamond ariko , Shaddyboo akunzwe kuvugwaho umubano wihariye hagati ye n’abahanzi bakomeye bo hanze dore ko yongeye kuvugwaho inkuru nk’izi hagati ye na Davido ubwo aheruka mu Rwanda ku ya 24 Gashyantare 2018, icyakora aherutse gutangaza ko abo basitari bo hanze baza babaririza izina Shaddyboo ahamya ko nta numwe ajya kwishakira ahubwo bose baza babaza Shaddyboo.

Ibitekerezo

  • Imana ikomeze urukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa