skol
startimes

Umunyarwandakazi Supersexy yiswe URURAYA kubera amagambo we yise ko ajimije yatangaje[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 August 2020 Yasuwe: 7135

Nana Weber wamamaye ku mazina ya Supersexy yiswe indaya ku munsi wo ku cyumweru tariki 22 n’umwe mu bamukurikira kuri instagram nyuma yuko atangaje amagambo ajimije abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram na Twitter.


Supersexy yiswe indaya n’umwe mu bamukurikira kuri instagram amaze gutangaza ibi bikurikira:Kubera iki ibimodoka binini bigira udupine duto kandi dushiramo umwuka vuba?Naho utumodoka duto tukagira ibipine binini kandi biremereye?"maze yongeraho ati "Kuzimiza".

Nyuma yuko Supersexy atangaje aya magambo, umwe mu bamukurikira yamwise indaya. Si we wenyine wagize icyo avuga kuri aya magambo kuko n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze bagize byinshi bayavugaho.


Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Ubu bombi baragiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,gusa nubwo hari amakuru ahwihwiswa ko bashobora kuba baranatandukanye.

Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye.

Ubwamamare bwe bwatumye abahanzi batandukanye bifuza ko abafasha mu mashusho yabo, azwi mu ndirimbo ‘18 N over’ ya Bebe Cool nubwo ibi yahagaritse kubikora.

Umuntu ukurikirana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima abayeho biturutse ku mafoto n’amashusho asakaza kuri Instagram na Snapchat yerekana uko yabyutse, uko yafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo yahisemo kwambara uwo munsi, gahunda ye y’umunsi kugeza ahengetse umusaya.


Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diane Wabenze Platini yamweretse ko akimuzirikana[AMAFOTO]

Ingabire Diane wahoze akundana n’umuhanzi Platini Nemeye yamweretse ko...
27 September 2020 Yasuwe: 3583 0

Miss Uwase Vanessa yerekanye ko urukundo rwe n’umuherwe w’umukongomani...

Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanyomoje amakuru amaze...
26 September 2020 Yasuwe: 5171 0

Reba amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
26 September 2020 Yasuwe: 4699 0

Mu Kinyarwanda kirimo imyandikire igoramye,Sunny yifatiye ku gahanga abantu...

Umuhanzikazi Ingabire Dolcas Sunligth wamamaye nka Sunny, umwe...
26 September 2020 Yasuwe: 4125 0

Alikiba yibasiye Diamond na Harmonize

Umuyobozi mukuru wa Kings Music Records Ali Saleh Kiba uzwi ku izina rya...
25 September 2020 Yasuwe: 1505 0

Indirimbo Abana b’Afurika ya Kayitare Wayitare Dembe igiye gusubirwamo mu...

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe wamamaye mu ndirimbo yakunzwe...
25 September 2020 Yasuwe: 520 0